Indege yanze kuzima! APR FC yanyagiriwe muri Tunisia, AS Kigali isezerera ASAS #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugendo rwa APR FC mu mikino Nyafurika 2022-23 rwarangiriye muri Tunisia nyuma yo kunyagirirwayo ibitego 3-0.

Uyu munsi nibwo habaye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League w'ijonjora rya mbere wo APR FC yari yasuyemo US Monastir yo muri Tunisia.

Nyuma yo gutsinda umukino ubanza 1-0 wabereye i Huye, APR FC yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Ntabwo yaje guhirwa kuko yatsinzwe ibitego 3-0. Zied Aloui ni we wafunguye amazamu ku munota 4, Houssem Tka atsinda icya kabiri ku munota wa 27 ni mu gihe Omarou yashyizemo agashinguracumu ku munota wa 68, APR FC isezererwa ku giteranyo cy'ibitego 3-1. US Monastir ikaba izahura na Al Ahly mu cyiciro gikurikiyeho.

APR FC yatsindiwe muri Tunisia
US Monastir yishimira gusezerera APR FC

AS Kigali yatsinze 1-0 Association Sportive d'Ali Sabieh Djibouti Télécom yo muri Djibouti ihita iyisezerera mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup ya 2022/23.
Hari mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 kuri Stade Huye.

Rashid Kalisa niwe watsinze iki gitego Ku munota wa 68 ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe neza na Haruna Niyonzima.

AS Kigali izacakirana na Al Nasry yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

AS Kigali yarushije cyane ASAS
Byarangiye bayitsinze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/indege-yanze-kuzima-apr-fc-yanyagiriwe-muri-tunisia-as-kigali-isezerera-asas

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)