Imbogamizi ku rugendo rw'Amavubi U23 muri Libya, umukino wimuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino ubanza wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 uzahuza u Rwanda na Libya muri Libya wimuwe bitewe n'ibibazo bya Visa.

Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 23 Nzeri washyizwe tariki ya 24 Nzeri bitewe n'uko kwinjira muri Libya bisaba Visa, ubuntu bamenye bakererewe.

Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yavuze ko ibi byose bifitanye isano n'intambara imaze igihe muri Libya bityo bikaba bitoroshye kubona indege ijyayo ndetse bikaba bisaba Visa.

Ati "Harimo ikibazo gito cy'urugendo cyabaye, ngira ngo na byo ni byiza ko abanyarwanda babimenya, igihugu tuzahura na cyo twatomboye ni igihugu kirimo ibibazo by'intambara bishira ntibinashire neza bikongera bikagaruka, ntabwo kugerayo n'indege byoroshye, twaje kwisanga hari ibihugu bike indege za bo ziturukayo zijya muri Libya ariko bigasaba ko uba ufite VISA y'icyo gihugu."

Yakomeje kandi avuga ko byaje bibatunguye ariko Visa zikaba zirimo gushakwa.

Ati "Ni ibintu byatuguyeho biza muri Weekend abantu banfunze ariko ubu nkeka ko nta n'ikibazo kiri buze kubaho VISA barimo kuzishaka, twaganiriye n'abatoza ndetse n'aba basore barabizi kwitoza ni ukwitoza barakomeza bitoze, icya ngombwa ni uko tugerayo igihe kigihari bakabasha gukina umukino wa bo."

Biteganyijwe ko nyuma yo kubona Visa banizeye ko zirara zibonetse, ikipe y'igihugu igomba guhaguruka ku wa Gatatu w'iki cyumweru ikunyura mu Misiri kuko ari ho byoroshye.

Ati "Ubundi igihugu byoroha nakwita ko ari n'umuryango wa biriya bihugu by'abarabu kandi binatworohera kugerayo ni mu Misiri, ni n'aho n'ubundi itike za mbere twari twazivanye, twari twabonye tike zinyura mu Misiri."

"Baje kutumenyesha ko tutakwemererwa kuhanyura mu gihe tudafite Visa cyane ko ibaba umuntu afatiramo indege ijya muri Libya bisa nk'aho ari mu gihugu imbere umuntu agomba kuba yinjiyemo yabonye visa, n'ubu ni byo tukirimo ariko nta n'ikibazo kirimo mu bijyanye n'urugendo kuko izo visa zirimo zirashakwa kandi turizera ko buri bwire tuzibonye."

Basabye ko umukino wakigizwa inyuma kubera iki kibazo maze CAF na federasiyo ya Libya barabyemera.

Ati "Wenda harimo impinduka gato umukino twawigije inyuma umunsi umwe kubera iki kibazo twabisobanuriye CAF irabyumva yemera ko twigiza inyuma umukino ku buryo bizafasha abakinnyi bacu kuruhuka n'aho ubundi byari bikomeye cyane. Ndashimira Federasiyo ya Libya na CAF babashije kutwumva."

Yavuze kandi ko nubwo umukino wo muri Libya wavuye tariki ya 23 ukajya 24 Nzeri, uwo mu Rwanda wo utazimurwa uzaba tariki ya 27 Nzeri 2022.

Amavubi U23 umukino wa yo wimuwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imbogamizi-ku-rugendo-rw-amavubi-u23-muri-libya-umukino-wimuwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)