Ibimenyetso byerekana ko umuntu yagize uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uburwayi bwo mu mutwe bugaragazwa no kuba imitekerereze, imyumvire, imikorere, imivugire, imibanire ye n'abandi, imyitwarire, bihinduka akenshi bikabonwa n'abo umuntu abana na bo ku buryo bashobora kumujyana kwa muganga.

Umuforomo mu kigo cya Neuropyschiatric Hospital Caraes Ndera, Ndayisenga Theonetse, avuga ko ibimenyetso bigaragaza uburwayi bwo mu mutwe bijyana n'imiterere y'uburwayi. Ati : 'Bimwe mu biranga umuntu warwaye mu mutwe ni ukumva ibyo abandi batari kumva, kubona ibyo abandi batabona, kwihakana abo bava inda imwe abita abagome kuko aba ari mu isi ye abatarwaye batarimo'.

Habaho kandi ibimenyetso bigaragazwa n'amarangamutima. Ati : 'Hari ubwo umuntu yiyumvamo ko ari Perezida kandi nta hantu na hamwe yigeze yiyamamaza cyangwa ngo ayobore urwego runaka, umusirikare runaka mukuru kandi atarigeze ajya ku rugamba na rimwe, ndetse ntabashe kwicara hamwe ahubwo akiyumvamo ubushobozi runaka agashaka kujya mu bintu byinshi icyarimwe'.

Itsinda rya gatatu rirangwa no kugira ubwoba. Ati 'Uri muri icyo cyiciro we ahanini agira ubwoba muri we, akanga kujya ahabereye ikintu runaka kibi cyamuteye ihahamuka, akanga guhura n'abantu yabonye bagira nabi n'ibindi byose byatuma agira ubwoba'.

Haba kandi itsinda rirangwa no kugaragaza imikorere y'umubiri bisanzwe : Ati 'Icyo gihe umuntu agaragaza ko ibice bimwe bye bitabasha gukora kandi nyamara yakorerwa ibizamini runaka bagasanga nta kibazo afite kuri bya bice by'umubiri avuga ko bidakora neza. Urugero ndwaye igifu sindya, sinzashaka umugabo sinabyara, simbasha guterura ukuboko kwanjye ntigukora n'ibindi'.

Itsinda rya nyuma rigaragazwa n'ibiranga umuntu. Icyo gihe uwo muntu ashimishwa no kubabaza abandi, kubaho yishingikirije abandi.

Ndayisaba avuga ko uwagaragaje bimwe muri ibyo bimenyetso kugira ngo wemeze ko arwaye ni uko byemezwa na muganga, ariko nanone hakaba hari ibyo washingiraho umujyana kwa muganga. Ati : 'Niba umuntu akubwiye ngo ndi perezida kandi uzi neza ko ntaho yiyamamaje ndetse ko atari ibihe by'amatora, icyo gihe ukwiye kugira impungenge ukamubaza bitewe n'uko usanzwe umuzi uzamenya impinduka umwerekeze ku kigo nderabuzima na bo bamujyane ahakwiriye habugenewe batangire kumwitaho'.

Asaba itangazamakuru muri rusange kugira uruhare rwo kwigisha umuryango nyarwanda amakuru nyayo ku burwayi bwo mu mutwe bityo bizagabanye akato gahabwa abagize ubwo burwayi.

Ivomo:Kigalitoday



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibimenyetso-byerekana-ko-umuntu-yagize-uburwayi-bwo-mu-mutwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)