AKUMIRO : Inzu ya miliyoni 16Frw yashyizwe muri Cyamunara ngo hishyurwe umwenda wa 68.000Frw ,Inzego zirimo RIB zirahagoboka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo cyamunara yari yatangajwe kugira ngo harangizwe urubanza Murekasenge Denyse na Minani Theoneste, batsinzwemo n'umuntu wabakodeshaga inzu babanje kubamo mbere yo kubaka iyabo, bimukiyemo bamusigayemo umwenda w'amafaranga ibihumbi 60 by'amezi ane.

Murekasenge n'umugabo we bavuga ko batunguwe no kubona amatangazo ahamagarira ababifitiye ubushobozi, kugura umutungo wabo urimo n'inzu, kugira ngo harangizwe urubanza rwaciwe n'abunzi bo mu Murenge wa Shyogwe.

Murekasenge w'imyaka 42 n'umugabo we bavuga ko bagize impungenge zikomeye z'aho bakwimukira n'abana babo umunani babyaye, igihe inzu bubakiwe n'umwe muri abo bana wiga muri Canada yaba itejwe cyamunara.

Abo babyeyi bavuga ko nyuma yo kubona ayo matangazo Kigali Today ifitiye kopi, babuze uwabarenganura, bakagana Umurenge wa Shyogwe aho ubuyobozi bwawo bwahise butambamira iyo cyamunara, kugira ngo harebwe uko bakwishyura ku neza.

Ikibazo cyageze gute kuri RIB n'ubuyobozi bw'akarere ?

Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bya RIB bizamara ukwezi hirya no hino mu Gihugu, aho kuri uyu wa 19 Nzeri 2022 byabereye mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe, abo babyeyi bagaragarije ubuyobozi bw'akarere na RIB, impungenge bafite zo guteza cyamunara umutungo wabo, kandi bemera kwishyura ayo mafaranga.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabajije Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mubuga aho batuye, impamvu urwo rubanza rwaciwe n'abunzi rutarangijwe ku rwego rw'umurenge n'akagari, kandi ari bo bafite izo nshingano.

Basubije ko abo bishyuzwaga bari banze kwishyura ku neza, kandi amabwiriza y'imikirize y'imanza z'abunzi ateganya ko uwatsinze ashobora kwishakira umuhesha w'inkiko w'umwuga, cyangwa utari uw'umwuga kuko bose bemewe.

Icyakora Gitifu w'uwo murenge yavuze ko yari yagerageje gutambamira cyamunara, ariko nta bwishyu bwari burakaboneka ku buryo hagaragaye impungenge z'uko yari kuzaba, abatsinzwe bakaba umutwaro wa Leta kandi byagakemutse mu bwumvikane.

Iyi nzu yari igiye gutezwa cyamunara ngo hishyurwe 68,000frw

Meya Kayitare yavuze ko iyo cyamunara yahagarara kubera ko akarere kadashobora kwita ku muryango w'abantu 10, bagurishirijwe umutungo wa miliyoni zisaga 16Frw ngo hishyurwe ibihumbi 68Frw, kuko waba ari umusaraba kurusha gushaka ubwishyu abafite umwenda bakishyura.

Agira ati 'Twahisemo guhagarika iyo cyamunara kuko uwishyuza amafaranga ibihumbi 68Frw, uwakoze igenagaciro n'umuhesha w'inkiko w'umwuga, dushobora kuganira uko ikibazo gikemuka ariko tudasohoye abantu 10 mu nzu'.

Yongeraho ko habayemo amakosa ku rwego rw'imikirize y'urwo rubanza, mu kunga abafitanye ikibazo kuko usibye kuba abunzi badafite ububasha bwo guca urubanza ku mutungo uri hejuru ya miliyoni eshatu, hatanabayemo kugera ku baturage mbere ngo bumvikane birinde imanza.

Avuga ko n'ubwo uwareze afite uburenganzira ku mafaranga ye yari aberewemo, nta wakwemera ko uwo muryango wangara ku gasozi, ahubwo n'akarere gashobora kugira icyo kigomwa aho gukemura ibibazo byatejwe n'uburangare.

Nyuma yo kwanzura ko umuhesha w'inkiko w'umwuga ntacyo azabaza ku kazi yari yatangiye gukora, no kuba umugenagaciro ntacyo azabaza kuri ako kazi yakoze, ahubwo ko Murekasenge n'umugabo bakwishyura ibihumbi 68frw, kuri uyu wa 20 Nzeri 2022 ku Murenge wa Shyogwe agahabwa uwabatsinze, abaturage n'abaregwaga bakomye mu mashyi bavuza n'impundu nyinshi.

Murekasenge yagize ati 'Ndashimira RIB n'ubuyobozi bw'akarere kuko inzu yanjye bari bayijyanye, nibazaga aho nerekeza n'abana umunani. Ni akagambane nakorewe ngo bansahure ibyanjye, ntabwo nigeze menya ko narezwe mu bunzi kuko ntaho nari guhera ntajya kuburana, ahubwo babinyujije ku ruhande ntungurwa no guterezwa cyamunara'.

Umugabo we ati 'Twari twagambaniwe ngo ibyacu bigende, dufite itungo mu rugo turarigurisha bucye twishyura, ubundi twari twagiye twishyura make make, ariko ntituyandike, ubwo rero tuhaboneye isomo ntabwo tuzongera kugira uwo duha amafaranga tutandikiranye'.

Murekasenge ufite mikoro ageza ikibazo kuri RIB n'abanadi bayobozi



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-Inzu-ya-miliyoni-16Frw-yashyizwe-muri-Cyamunara-ngo-hishyurwe-umwenda-wa-68-000Frw-Inzego-zirimo-RIB-zirahagoboka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)