Hamenyekanye itariki umwaka w'amashuri 2022/2... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Uburezi mu ngengabihe y'umwaka w'amashuri,  igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira tariki 26 Nzeri 2022 gisozwe tariki ya 23 Ukuboza 2022. Abanyeshuri bazatangira ibiruhuko by'igihembwe cya mbere tariki 24 Ukuboza 2022, babisoze tariki 7 Mutarama 2023. Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki ya 8 Mutarama 2023 kugeza tariki 31 Mata 2023. Ikiruhuko cy'igihembwe cya kabiri kizatangira tariki 1 Mata 2023 kirangire tariki 16 Mata 2023. Igihembwe cya gatatu kizatangira tariki 17 Mata 2023 kugeza tariki 14 Nyakanga 2023. Ibizamini bisoza amashuri abanza bizaba guhera tariki 17 Nyakanga 2023 kugera tariki 19 Nyakanga 2023, naho ibisoza ayisumbuye bikorwe kuva tariki 25 Nyakanga 2023 kugera tariki 4 Kanama 2023.

Abanyeshuri bazajya mu mwaka wa Mbere mu mashuri yisumbuye, uwa Kane ndetse na L3 Tvt igihe cyo gutangira bazakimenyeshwa vuba.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120815/hamenyekanye-itariki-umwaka-wamashuri-20222023-uzatangirira-mu-mashuri-abanza-nayisumbuye-120815.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)