Gisle Precious witabye Imana agasiga uruhinj... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 ni bwo Gisele yashyinguwe mu Karere ka Rubavu. Mu masaha ya mu gitondo, umubiri we wavanwe ku bitaro bya Gisenyi ujyanwa muri ADEPR Paroise ya Gisenyi ahabereye umuhango wo kumusezeraho.

Saa munani zuzuye z'amanywa ni bwo umubiri we wajyanwe ku irimbi rya Rugerero. Imvura idasanzwe yaguye mu duce tumwe na tumwe tw'Akarere ka Rubavu, yatumye bamwe batinda kugera ku irimbi rya Rugerero, umuhango wo kumushyingura urangwa n'imvura idasanzwe.

Uretse, kubura amagambo kw'abitabiriye uyu muhango wo gushyingura Gisele Precious kubera agahinda abasigiye, umwe mu bagize uyu muryango yikanze, yitura hasi ahita acyurwa. Gisele Precious yitabye Imana nyuma y'ibyumweru bitatu yibarutse imfura ye yavukiye amezi arindwi.

Umugabo wa Gisele Precious, Niyonkuru Innocent, ashyingura umugore we

Byari amarira n'agahinda mu gushyingura Gisele Precious


IMANA IMWAKIRE MU BAYO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121127/gisele-precious-witabye-imana-agasiga-uruhinja-rwukwezi-kumwe-yashyinguwe-mu-marira-menshi-121127.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)