Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo gikomeye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirangajwe imbere na "Ibyo Ntunze" ifatwa nk'idarapo ry'umuziki we, n'izindi zirimo: "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n'ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y'Imana" na "Ni muri Yesu" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 419 mu mezi 11 imaze kuri Youtube.

Kuri ubu uyu muramyi ari mu myiteguro yo gutaramana n'abakunzi be ndetse n'abandi bose bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yaherukaga gukora igitaramo cye bwite mu mwaka wa 2018, ibisobanuye ko amaze imyaka 4 akumbuwe adakora igitaramo. Igitaramo cya kabiri agiye gukora mu mateka ye, kizaba tariki 30/10/2022.

"Intego yacyo kizaba kitwa 'Unconditional love', tuzavugamo urukundo gusa Imana yadukunze nta kindi" Bosco Nshuti aganira na InyaRwanda.com. Yavuze ko impamvu igitaramo cye yacyise 'Unconditional Love' ari ukubera ko "Imana yadukunze tukiri abanyabyaha, nta kiguzi twatanze ngo Imana idukunde ahubwo yo yadukunze tukiri babi kuko ari Imana ubwayo ni urukundo".

Yavuze ko afitiye uruhisho abakunzi b'umuziki we. Ati "Mfite byinshi byiza binyuze mu ndirimbo, izo abantu bazi n'izindi nshya nzaririmbamo kuko ndi gutegura kandi ibintu byiza. Ariko tuzibanda ku kuvuga urukundo ruhebuje twakunzwe nta kiguzi".

Bosco Nshuti ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel. Uretse kuririmba ku giti cye, anabarizwa mu makoli amaze kuba ubukombe ari yo Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New Melody choir y'abaririmbyi buje ubuhanga bukomeye. Ni umuhanzi w'umuhanga mu myandikire n'imiririmbire, watangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by'umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015. 

Impano ye yamuritswe bwa mbere imbere y'imbaga n'umuramyi Dominic Ashimwe mu gitaramo cyabereye muri New Life Bible Church Kicukiro mu mpera z'umwaka wa 2016. Muri iki gitaramo cya Dominic, uyu muhanzi yavuze ko Bosco Nshuti ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwungutse. Ibyo Dominic Ashimwe yavuze mu myaka 7 ishize, byabaye impamo.

Tariki 2/09/2018 ni bwo Bosco Nshuti aheruka gukora igitaramo cye bwite "Ibyo Ntunze Live Concert", cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Yari ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe barimo Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, Papi Clever na Silowamu choir. Cyitabiriwe n'abantu ibihumbi n'amagana. Nyuma y'imyaka 4, kuri ubu yateguye ikindi gikomete kizaba tariki 30/10/2022.

Atangaje igitaramo nyuma y'iminsi 18 yerekanye umukunzi!


Hashize iminsi 18 Bosco Nshuti yerekanye bwa mbere umukunzi we bitegura ku rushinga. Yamwerekanye ubwo berekanwaga mu rusegero rwa ADEPR Mbugangari i Rubavu mu gutangiza umushinga w'ubukwe bwabo. Umukunzi wa Bosco Nshuti, yitwa Vanessa Tumushime, bakaba bamaranye imyaka 3 bakundana. Berekanwe mu rusengero tariki 14 Kanama 2022.

Icyo gihe Bosco Nshuti yabwiye inyaRwanda.com ko ubukwe bwabo buzaba muri uyu mwaka wa 2022. Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko Imana isohoza icyo yavuze, ati "Imenya ibidukwiriye mu gihe nyacyo. Ntacyo yavuze ngo gihere". Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko itariki y'ubukwe bwabo nayo yamaze kumenyekana. Aba bombi bazakora ubukwe tariki 12 & 19 Ugushyingo 2022.


Bosco Nshuti yateguye igitaramo gikomeye

Bosco Nshuti hamwe n'umukunzi we bitegura kurushinga

REBA HANO INDIRIMBO MURI YESU" YA BOSCO NSHUTI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120532/bosco-nshuti-agiye-gukora-igitaramo-gikomeye-yise-unconditional-love-kizabera-muri-camp-ki-120532.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)