Amajyane yakoreshejwe n'Umwamikazi Elizabeth... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize amasaha atari menshi cyane Umwamikazi Elizabeth wa II atanze azize uburwayi, aho yapfiriye mu gace ka Balmoral mu gihugu cya Scotland. Ibi byababaje benshi cyane ndetse kugeza ubu benshi batangiye ibikorwa byo kwibuka no guha icyubahiro Elizabeth II, watanze afite imyaka 96. Muri ibi bikorwa biri gukorwa nyuma yo gutanga kwe, harimo n'ishyirwa ku isoko kwa bimwe mu bikoresho byakoreshwejwe nawe akiriho.

Isosiyete y'Ubucuruzi yitwa eBay ikorera kuri murandasi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira ku isoko amajyane yo mu bwoko bwa ''Tea Bag' yakoreshejweho n'Umwamikazi Elizabeth II. The New York Post yatangaje ko aya majyane yavuye mu gikoni cy'i Bwami mu 1998, avanyweyo n'umukozi watekeraga Umwamikazi icyo gihe.

Amajyane yakoreshejwe n'Umwamikazi Elizabeth yashyizwe ku isoko kuri $12.000 angana na miliyoni 12 Rwf.

Uyu mukozi akaba yarajyanye agakarito k'amajyane ya Tea Bag akuye i Bwami kakoreshejwe n'Umwamikazi, akakagurisha. Nyuma y'imyaka 24, aya majyane yari abitswe n'ikigo cy'ubuziranenge muri Amerika cyitwa Institute of Excellence in Certificates n Aunthenticity.

Iki kigo kikaba cyayahaye sosiyete y'ubucuruzi ya eBay ari nayo yayashyize ku isoko, aho ari kugurishwa $12.000. Aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda abyara miliyoni 12Rwf. The New York Post ivuga ko aya majyane agiye kugurwa aka kayabo nyuma y'imyaka 24 akoreshejwe n'Umwamikazi Elizabeth II, ndetse hari n'ibindi bikoresho yakoresheje nabyo byashyizwe ku isoko.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120813/amajyane-yakoreshejwe-numwamikazi-elizabeth-yashyizwe-ku-isoko-ku-kayabo-ka-miliyoni-12rwf-120813.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)