AMAHANO : Ngirababyeyi w'i Ngororero yishe nyina amujugunya mu musarani, Haravugwa amafaranga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore witwa Ngirababyeyi wari uzwi ku izina rya Ndiyeranja, biravugwa ko yishe nyina witwa Mugengarugo Epiphanie tariki 5 Nzeri 2022.

Amakuru abaturanyi ba Mugengarugo bahawe n'umwe mu bana be avuga ko, uyu Ndiyeranja mbere y'uko yica nyina yabanje gutuma mushiki we kuri butike kugura umuceri.

Bati :' Mushiki we yatubwiye ko musaza we Ndiyeranja yaje mu rugo atuma ako gashiki ke umuceri ku muhanda, agarutse asanga mu nzu nini babagamo na nyina harimo amaraso menshi, abajije musaza we Ndiyeranja amubwira ko ayo maraso ari ay'urukwavu. Yaje kongera kumutuma ku muhanda agarutse asanga amaraso yayahanaguye ahita akinga iyo nzu nini babagamo aragenda maze we na musaza we wundi bakurikirana bajya kuryama mu nzu yo mu rugo bategereza ko agaruka baramuheba'.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange, Niyibaha Thomas, yabwiye Kigali Today ko Ngirababyeyi yavukanaga n'abana batatu, ari na we mukuru ufite imyaka 26, agakurikirwa n'umuhungu ufite imyaka 17 ndetse n'umuhererezi w'umukobwa ufite imyaka 14 y'amavuko.

Gitifu Niyibaha avuga ku ifatwa rya Ngirababyeyi wari umaze igihe ashakishwa n'inzego zishinzwe umutekano, yagize ati :'mu gitondo cyo ku wa Gatandatu i saa mbili n'igice, nibwo Polisi, DASSO, Irondo n'inzego z'ibanze bafashe uwitwa Ngirababyeyi bakunda kwita Ndiyeranja w'imyaka 26 y'amavuko'.

Akomeza agira ati :'Ngirababyeyi yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB Nyange, aho batangiye iperereza akaba na we yiyemerera icyaha avuga ko hari amafaranga nyakwigendera yari amubikiye yamwimye'.

Gitifu avuga ko uwo muryango wabaga mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe ukaba wafashwaga n'inzego z'ubuyobozi , dore ko nyakwigendera yashyinguwe n'inzego z'ubuyobozi ndetse n'abaturage, akongeraho ko abo bana bazakomeza kwitabwaho n'ubuyobozi mu nkunga y'ingoboka ndetse hakurikizwe amategeko mu kubafasha.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAHANO-Ngirababyeyi-w-i-Ngororero-yishe-nyina-amujugunya-mu-musarani-Haravugwa-amafaranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)