Yabajijwe kuri Diamond babyaranye arataruka:... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 17 Kanama 2022 nibwo Hamisa Mobeto yageze mu Rwanda, aho ategerejwe mu birori by'imideli bya Bianca Fashion Hub bizaba kuwa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022.

Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege, mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ku mwana we na Diamond Platnumz, Young Simba.

Asobanura Young Simba yagize ati: 'Ni umuhanga, uw'igikundiro n'ubwiza.' Abajijwe niba yaba yoroherwa no gufatanya kurera na Diamond, Hamisa Mobeto yasubije agira ati: 'Sinshaka kubyinjiramo cyane, sinshaka kuvuga ku muryango wanjye, abana n'ibindi.'

Imibanire ya Hamisa Mobeto na Diamond Platnumz ikaba idakunze kumenyekana.

Mu minsi micye ishize, umuhungu wabo Dylan uzwi nka Young Simba [hari kuwa 07 Kanama 2022] nibwo yujuje imyaka 5.

Hamisa Mobeto ubwo yageraga mu Rwanda yakiriwe n'ibyamamare bitandukanye n'itangazamakuruMobeto yishimiye kugera bwa mbere mu RwandaYahamije ko aje kugirira ibihe byiza mu RwandaHamisa Mobeto afite abana 2 barimo n'umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz

AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120101/yabajijwe-kuri-diamond-babyaranye-arataruka-hamisa-mobeto-yatangaje-ibintu-3-bisobanura-um-120101.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)