Urugomero rwa Rusumo rugeze kuri 95% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2022 ubwo abaminisitiri b'ibihugu bitatu bihururira ku rugomero rwa Rusumo barusuraga bagamije kureba aho imirimo yo kurwubaka igeze.

Mu bice basuye harimo ibice by'uru rugomero byubatswe ku ruhande rw'u Rwanda mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe ndetse n'ibikorwa byubatse mu Karere ka Ngara ku ruhande rwa Tanzania.

Mu basuye uru rugomero harimo Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr, Erneste Nsabimana; Minisitiri w'Ingufu mu Burundi, Ibrahim Uwizeye ndetse na Minisitiri w'Ingufu muri Tanzania, Makamba Yusuf.

Urugomero rwa Rusumo ni rumwe mu zitezweho gutanga umuriro w'amashanyarazi mwinshi ungana na Megawati 80, buri gihugu kizahabwa Megawati 26,6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n'ibihumbi 146 barimo Abarundi ibihumbi 520, Abanyarwanda ibihumbi 467 n'Abanya-Tanzania ibihumbi 159.

Kuri ubu aba bayobozi basanze imirimo yo kubaka uru rugomero rwa Rusumo igeze kuri 95% mu gihe imirimo yo kubaka amapoto no gushyiraho insinga n'ahazakirirwa uyu muriro igeze kuri 97%.

Minisitiri w'Ingufu mu Burundi, Ibrahim Uwizeye, yabwiye itangazamakuru ko kuri ubu bahumuriza abaturage bazagerwaho n'aya mashanyarazi ko noneho imirimo igeze kure ngo nubwo yatinzeho gato.

Ati ' Muri rusange navuga ko ibikorwa bigeze kuri 95% twabwiye abari kubikurikirana ko bongera imbaraga kugira ngo umuriro uboneke vuba.'

Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr Erneste Nsabimana, yavuze ko abubaka bagiye bahura n'ingorane zitandukanye zirimo Covid-19 zatumye ibikorwa byo kubaka bidindira gusa ngo kuri ubu ibikorwa byo kubaka biri kwihuta cyane aho ngo hari ibikorwa byagombaga gukorwa byarangiye ibindi byo ngo bikaba nabyo byenda kurangira.

Ati 'Ubu turizera ko umushinga ugizwe n'ibice bitatu bitanga amashanyarazi, hari igice kimwe kiri imbere y'ibindi twizera ko mu Ugushyingo kizaba cyatangiye gutanga amashanyarazi, mu Ukuboza ikindi nacyo kizaba cyatangiye gutanga amashanyarazi mu gihe icya gatatu nacyo kizatangira kuyatanga muri Mutarama umwaka utaha.'

Dr Nsabimana yijeje abaturage ko muri Gashyantare umwaka utaha abaturage bo muri ibi bihugu bitatu bazaba bakoresha amashanyarazi aturuka kuri uru rugomero.

Kuri ubu u Rwanda rugeze kuri 72% rugeza amashanyarazi ku baturage barwo mu gihe rwihaye intego y'uko mu 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n'amashanyarazi 100%. Minisitiri Nsabimana yavuze ko Megawati 27 zizaturuka muri uru rugomero ari inyongera nziza mu gufasha igihugu kugera ku ntego kihaye.

Mu bihugu bitatu bihuriye ku rugomero rwa Rusumo hubatswe ibikorwaremezo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 15,5 z'amadolari bigamije gufasha abaturage batuye mu turere twegereye uru rugomero.

Mu bikorwaremezo byubatswe harimo amavuriro, kubaka imiyoboro y'amazi, kuvugurura imihanda mu turere twa Kirehe na Ngoma ku ruhanda rw'u Rwanda.

Ku ruhande rw'u Burundi mu turere twa Giteranyi na Busoni haguwe imiyoboro y'amazi, hubakwa ikigo cy'urubyiruko ndetse hanongerwa umusaruro w'ibihingwa birimo imyumbati, ibigori n'ibishyimbo.

Ku ruhande rwa Tanzania mu Karere ka Ngara hakozwe ibikorwa byo kongera umusaruro w'ibikomoka ku bworozi nk'amata, ubuki n'ibindi. Hanatunganyijwe imiyoboro y'amazi mu bice bine by'icyaro.

Uru rugomero byitezwe ko ruzajya rutanga Megawati 80
Abaminisitiri basobanuriwe ko imirimo igeze kuri 95%
Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr Erneste Nsabimana, yavuze ko uyu mwaka uzarangira hakozwe igerageza rya mbere
Abaminisitiri bashinzwe ingufu mu bihugu by'u Rwanda,u Burundi na Tanzania bahuriye i Rusumo kugira ngo barebe aho uyu mushinga ugeze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamenyekanye-igihe-urugomero-rwa-rusumo-ruzatangirira-gutanga-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)