Rayon Sports yatangaje kapiteni wayo mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko kapiteni wayo mushya ari myugariro Rwatubyaye Abdul uherutse kuyisinyira amasezerano y'imyaka 2 avuye Muri Macedonia.

Mu kiganiro Rayon Sports yagiranye n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 14 Kamena 2022, nibwo yemeje uyu kapiteni.

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko iyi kipe ikwiriye kapiteni nka Rwatubyaye kuko agaragaza ubushobozi budasanzwe bwo kuba yabikora.

Yagize ati 'Mu minsi mike maranye na Rwatubyaye yanyeretse ko ari umuyobozi mwiza wazamfasha kuyobora bagenzi be mu kibuga mu mwaka w'imikino wa 2022-2023. Ni iby'agaciro kumugira nk'umukinnyi mukuru ndetse uyobora bagenzi be.'

Rwatubyaye na we yashimiye umutoza ku bw'icyizere yamugiriye cyo kongera kumuha igitambaro cy'ubukapiteni. Yavuze ko atari akazi koroshye ariko katazamugora kuko atari bishya kuri we.

Yagize ati 'Ndashimira umutoza ariko nta gishya ngiye gukora kuko umurimo nk'uyu ndawumenyereye. Icya mbere ni ukugirana ubufatanye n'abakinnyi bose, abayobozi ndetse n'abatoza. Urebye byose tubihurijeho kuko intego twese ni imwe, ni intsinzi. Nitubigenza gutyo nta kabuza tuzabigeraho.'

Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports ayifasha kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup ndetse akanayihesha shampiyona 2.

Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-2017.

Rwatubyaye yakuriye mu bakinnyi b'ingimbi (academy) ba APR FC aho yavuyemo yerekeza muri APR FC ayigiriramo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yavuyemo mu mwaka wa 2019 yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatangaje-kapiteni-wayo-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)