Nzaba uwa kabiri nabuze igikombe - Casa Mbungo uhamya ko gutwara Confederation bishoboka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André yavuze ko umwaka utaha w'imikino wa 2022-23 icyo ashaka ari igikombe cya shampiyona ari yo ntego afite, indi myanya azayahitanira ari uko yabuze igikombe.

Yabivuze mu muhango wabaye uyu munsi ku wa Gatanu wo kwerekana abakinnyi bashya iyi kipe yaguze ndetse n'abandi izifashisha muri uyu mwaka w'imikino.

Casa Mbungo yavuze ko atari mu makipe ahatanira kuza mu myanya 4 ya mbere ahubwo we icyo ahatanira ari igikombe ibindi bizaza nyuma.

Ati "Singiye kubabeshya muri shampiyona sinshaka kuza muri 4 za mbere, tuzaba muri 4 za mbere kuko twananiwe gutwara igikombe, tuzaba aba kabiri kuko twananiwe gutwara igikombe, tuzaba aba 3 kuko twaniwe gutwara igikombe, tuzaba aba 4 kuko twananiwe gutwara igikombe, tuzaba aba 6 kuko twananiwe gutwara igikombe, ni kimwe no mu gikombe cy'Amahoro, cyo ni icyacu biramenyerewe kugitwara n'uyu mwaka ni icyacu."

Yanavuze ko no gutwara igikombe cya Confederation Cup bishoboka cyane abantu bateguye neza.

Ati "hari abumva ko gutwara Confederation Cup bidashoboka, ariko birashoboka abantu bateguye neza."

Mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, AS Kigali mu ijonjora ry'ibanze yatomboye ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti.

Muri shampiyona umwaka w'imikino wa 2022-23, AS Kigali izayitangira ikina na Etincelles FC.

Casa Mbungo Andre avuga ko no gutwara Confederation Cup bishoboka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nzaba-uwa-kabiri-nabuze-igikombe-casa-mbungo-uhamya-ko-gutwara-confederation-bishoboka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)