Kwigaragambya bucece, Mafia y'abakarasi...Impamvu gutwara abagenzi mu ntara byabaye ihurizo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagenzi bashaka kuva mu Mujyi wa Kigali berekeza mu ntara zitandukanye cyangwa abazivamo berekeza i Kigali, bakomeje kwinubira ko imodoka zabuze ku buryo hari n'abarara muri gare bategereje ko wenda mu gitondo babaheraho.

Urugero ni Nyiramana Daphrose, umunyamakuru wa IGIHE yasanze muri gare ya Nyabugogo ahagana saa moya n'igice z'ijoro. Yari yashashe hasi igitenge yicaranyeho n'abandi bagore batatu bikikije ibikapu byabo biyakiriye.

Ucishije amaso muri gare yose cyane cyane ahategerwa imodoka zijya mu ntara, wibaza ikibazo cyabayeho kuko bidasanzwe kubona aho bakatira amatike hari umurongo ujya kungana n'uwabajya Kimironko.

Nyiramana yavuze ko yageze muri Nyabugogo saa moya n'igice za mu gitondo ariko bamuhaye imodoka ya saa tanu z'ijoro yerekeza i Rusizi. Mugenzi we wari wahageze saa kumi n'ebyiri z'igitondo, yari yiyakiriye ko arara muri gare kuko imodoka imujyana i Karongi yari kuyibona saa kumi n'ebyiri z'undi munsi.

Nyiramana ati 'Amatike yose ngo yashize turagenda saa tanu ariko nabwo nta cyizere kuko sindabona itike mu ntoki'.

Ibi ni na ko bimeze ku modoka zijya mu Majyepfo, mu Burasirazuba bw'u Rwanda n'ahandi. Umwe mu bagenzi wari ugiye mu Karere ka Nyagatare yagize ati 'Nahageze saa tanu ariko imodoka zabuze ngiye gusubira mu rugo ndaza kuzinduka'.

Bamwe mu baturage bavuga ko bishoboka ko ibigo bitwara abagenzi byagabanyije imodoka mu gisa no 'kwigaragambya bucece' kubera ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byazamutse ariko igiciro cy'urugendo nticyongerwe.

Umwe mu bakata amatike utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yabwiye IGIHE ko 'hari bagenzi be bahagaritse mu kazi kuko imodoka zagabanyijwe ba nyirazo bakajya kuziparika izindi zikajya mu magaraje hagatangwa raporo ko zapfuye'.

Agenekereje, avuga ko nibura hakora imodoka zingana na 40% izindi 60% ziparitse. Urugero niba nka Nyagatare hajyagayo imodoka umunani ubu birashoboka ko hasigaye nk'ebyiri zo gusigara ku izamu kugira ngo ikigo batacyambura uburenganzira bwo gukora (licence).

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice na we ari mu bakomoje kuri iyi myigaragambyo ya bucece yakozwe na ba nyir'imodoka. Yavugiye kuri Radio 10 ko 'ba nyiri Coaster bazifashe bakazijyana mu bipangu bagafunga [aya ngo ni amakuru yahawe n'abaturage].

Ati 'Abantu ba Coaster babonye bari guhomba imodoka baraziparika, baravuga ngo nzajya ntegereza ikiraka cyo mu bukwe menye ko ndi bwunguke make ariko imodoka itari kurya amapine, idasajisha amavuta, nayo idasaza'.

Apôtre Mutabazi yavuze ko yabwiwe n'umwe mu bakora mu kigo gitwara abagenzi ko yabaye ahagaze mu kazi kubera ko imodoka bari bafite iki kigo cyasigaje nk'ebyiri zo kwerekana ko bagikora.

Ati 'Ba nyiri Coaster bakoze imyigaragambyo bucece. RURA nizamure ibiciro ni abaturage tuzayatanga kandi twiteguye kuyatanga aho kurara ku mihanda'.

Nta modoka baparitse

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali n'Intara (ATPR), Mwunguzi Théoneste, ntiyemeranya n'abavuga ko hari imodoka zaparitswe kubera izamuka ry'ibikomoka kuri peteroli kuko leta yemeye nkunganire kandi itangwa.

Ati 'Nta muntu wakagombye kwitwaza ngo igiciro cya mazutu cyarazamutse ahubwo wenda ikiriho ni uko ibindi bintu dukenera kugira ngo dukore umwuga wo gutwara abantu byo byarazamutse ku buryo bugaragara ariko uyu munsi ntabwo birashyirwa mu giciro umugenzi atanga'.

Mwunguzi asanga impamvu imodoka zabuze ari uko abaturage bakomeje kwiyongera ariko umubare w'imodoka ntiwiyongere kuva Covid-19 yakwaduka, ku buryo hari n'izashaje zikava mu muhanda izindi zikaba zitagikora ingendo zingana n'izo zakoraga mbere.

Ati 'Ikigo ntabwo cyaparika imodoka kuko buri wese afite aho akorera, aramutse aparika imodoka ikibazo cyahita kigaragara'.

Gusa ikibazo gihari ni uburyo abagenzi muri iki gihe babaye benshi kandi n'iyindi myaka barabaga benshi ariko imodoka zikaboneka.

ATPR igizwe n'ibigo 26 bitwara abagenzi harimo 24 bikorera mu ntara n'ibindi bibiri (KBS na Royal Express) bikorera mu mujyi. Ibi bigo byose bifite imodoka 1350.

Mwunguzi avuga ko kuba umwuga wo gutwara abantu ntacyo wafashijwe mu kuzahura imikorere yashegeshwe na Covid-19, byatumye nta modoka ziyongera, bagasaba ko bahabwa inguzanyo ziri ku nyungu nkeya kugira ngo bashobore kuba bakora irindi shoramari.

Mafia y'abakarasi n'abakata amatike

Kuba imodoka zabaye ingume byatumye havuka ba rusahuriramunduru benshi. Abagenzi baragera ahagurishirizwa amatike bakabwirwa ko yashize ariko ku ruhande hakaba abakarasi bagurisha ayakaswe ku giciro cyo hejuru.

Ubu ni ubusambo bukorwa na bamwe mu bakata amatike n'abakarasi [ba bandi bashaka abagenzi], aho abacuruza amatike bayagura bakayaha abakomisiyoneri [abakarasi] bakajya kuyagurisha muri gare ku giciro cy'umurengera.

Niba kuva i Kigali werekeza i Nyanza ari 2000Frw, ubu ni 7000Frw, kujya i Muhanga ni hagati ya 2500Frw na 3000Frw ku itike yagurishijwe n'umukarasi.

Uwitwa Hakorineza Daniel yagize ati 'Karongi-Kigali abakarasi baca amatike bakayamara mugitondo, wahagera bakakubwira ko ntayahari, ariko hafi aho hakaba ugutungira agatoki uri kuyagurisha forode, imwe ikagura 5000, mu gihe ari 2800Frw'.

Hatungimana Alexis na we yagize ati 'Ubu tuvugana Rwamagana -Remera ni 3000Frw ibaze kugera Nyabugogo ikiguzi byagutwara'.

Hari umugore wari ugiye i Muhanga ageze muri gare Nyabugogo saa mbili abwirwa ko imodoka ihari ari iya saa kumi n'imwe, mu kanya gato hari umukarasi wamubwiye ko amuha itike akamwishyura 2500Frw, yarabikoze kugira ngo abone uko ataha ubukwe kare.

Ati 'Naguze amatike abiri nabonaga afite andi menshi. Imodoka zirahari ariko udafite ayo kugura itike ihenze ubwo ntayibona ategereza yayindi imwe batagurishije mu bakarasi'.

Mugenzi we yabwiye IGIHE yashakaga kujya i Nyanza gushyingura ariko yaguze itike ya 7000Frw, kandi uwayimugurishije yabonaga afite izindi.

Ati 'Ni ubujura burimo kuba inzego zibishinzwe nizitabare. Bariya bakata amatike bakubwira ko ntayahari undi muntu agahita aza akakubwira ko niba wihuta yahita aguha iye ukagenda'.

Ikibazo ntabwo kiri ku bashaka kuva muri Kigali bajya mu ntara kuko n'abava mu ntara bajya i Kigali bitoroshye.

Uwizeye Jean Paul, yabwiye IGIHE ko yahereye kuwa Kane ashaka kuva i Kiramuruzi mu ntara y'Iburasirazuba akabona imodoka kuwa Gatandatu.

Ati 'Nabwo byansabye kuhagera saa cyenda z'ijoro bampa itike saa yine za mu gitondo'.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo w'Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Eng. Deo Muvunyi, aherutse kuvuga ko mu buryo bwa rusange hakenewe imodoka nyinshi ari yo mpamvu barimo gusaba abashoramari ngo bagire uruhare mu gukemura ikibazo.

RURA kandi irimo gutegura amavugurura y'igiciro ku buryo burambuye. Kuri ubu ibiciro byo gutwara abagenzi bikurikizwa ni ibyo mu 2019, aho ubu umugenzi yishyura 21Frw ku kilometero, leta ikamutangira nkunganire ya 8.8Frw.

Gare ya Nyabugogo aho abagenzi bajya mu Ntara bategera imodoka
Kubona imodoka zitwara abagenzi ziva n'izijya mu Ntara muri iki gihe ni ibintu bitoroshye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwigaragambya-bucece-mafia-y-abakarasi-gutwara-abagenzi-mu-ntara-byabaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)