Karongi: Umugabo bahimbaga 'Musenyeri' bamusanze mu mwobo yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntasoni yacuganga imitungo y'umunyemari uvuka muri aka gace uba mu mujyi wa Kigali.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, nibwo umurambo wa Ntasoni wabonywe n'abaturage bari kumwe n'umugore we bari kumushakisha.

Abaturage basanze uyu murambo mu mwobo w'umusarane w'umuturage mu isantere ya Rwabitaka umudugudu Nyagisozi Akagari ka Mataba umurenge wa Rubengera.

Ababonye uyu murambo bavuga ko atazize impanuka kuko ngo iyo aza kugwamo by'impanuka ntabwo aba yabanjemo umutwe, yari kubanzamo amaguru.

Mukamugema Helene, umugore wa Nyakwigendera yabwiye IGIHE ko umugabo we baherukanaga ku wa Gatanu nimugoroba ubwo ba nyiri amasambu n'imitungo yacugaga bari baje kureba iyo mitungo.

Ba nyiri imitungo basigiye uyu mugabo amafaranga yo kugurira abaturage inzoga no kugurira abana amandazi.

Mukamugema yabonye umugabo we adatashye akomeza guhamagara telefone ye ibura uyitaba, bukeye ajya kubaza aho umugabo we yanywereye, aramubura, abonye bigeze nimugoroba ataramubona ageza ikibazo ku buyobozi bw'akagari.

Uyu mugore avuga ko yishinganisha kuko abishe umugabo we nawe bashobora kumwica. Akeka ko urupfu rw'umugabo we rwagizwemo uruhare n'abaherutse kwamburwa amasambu umugabo we yacungaga agahabwa abandi bantu bayakodesha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire mu murenge wa Rubengera Kabonga Etienne yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye saa moya za mu gitondo.

Ati "Abaturage bavuga ko bamuherukaga ku wa Gatanu ku mugoroba. Muri rusange bafashe abantu 8 nibo bashyikirijwe RIB bagiye gukurikiranwa".

Mu butumwa abayobozi bahaye abaturage batuye ahabereye iki cyaha basabye abaturage gutanga amakuru bazi yafasha mu butabera, banabasaba kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ubutaha icyaha kige gikumirwa kitaraba.

Nyakwigendera Ntasoni asize umugore n'abana 7. Umurambo we wajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma, abakekwa bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera.

Ntasoni yaguye mu isantere ya Rwabitaka
Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku cyateye urupfu rwa Ntasoni Innocent bahimbaga 'Musenyeri'
Mukamugema, umugore wa nyakwigendera arasaba ko abagize uruhare mu iyicwa ry'umugabo we bahanwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugabo-bahimbaga-musenyeri-bamusanze-mu-mwobo-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)