Ibitaro bya Byumba bifite igihombo cya miliyoni 16Frw z'abivuza bagatoroka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka wa 2018/2019 ibi bitaro byambuwe agera kuri Miliyoni 7Frw, mu 2019/2020 byamburwa asaga miliyoni 5Frw naho mu 2020/2021 byamburwa miliyoni 4Frw.

Ni igihombo kibangamiye imikorere y'ibitaro bya Byumba, kuko abarwayi baba bahawe imiti, serivisi n'ibindi, iyo bagiye batabyishyuye bituma ibitaro bigorwa no kurangura imiti yo gufasha abandi barwayi.

Binabangamira izindi nshingano ibitaro bifite nko kwishyura amafaranga y'amashanyarazi, kugura umwuka wa oxygène w'abarwayi, gukoresha imbangukiratabara n' ibindi bikenerwa ku bitaro bya Byumba.

Umuyobozi ushinzwe imari n'umutungo mu bitaro bya Byumba, Gatsinzi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'abajya kwaka serivisi kwa muganga bakagenda batishyuye kigomba guhagurukirwa n'inzego zose kugira ngo ibitaro bidakomeza guhura n'igihombo.

Avuga ko iyo umuturage atishyuye bigira ingaruka ku bitaro kuko imiti bikoresha nabyo biyishyura.

Ati 'Ibyo dukenera natwe bidusaba gutanga amafaranga, nko kugura imiti iba yabagenzeho no kwishyura umwuka w'abarwayi wa oxygène'.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ikibazo cy'abaturage bambura ibitaro ugisanga kenshi kuri bamwe bakigenda biguruntege mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bityo ko hagikenewe ubukangurambaga no gufatanya kwishyuza abambuye ibitaro.

Asaba abaturage kurushaho kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ababona badafite ubushobozi bwo kwishyura ibitaro bakajya baniyambaza ubuyobozi bukabafasha kuko hari ingengo y'imari yateganyirijwe gufasha abatishoboye, aho guhombya ibitaro.

Meya Nzabonimpa asaba inzego zose gufatanya mu gushaka amakuru y'abambuye ahatangirwa serivisi z'ubuzima muri aka kerere n'aho babarizwa bakajjya kubishyuza.

Asoza asaba inzego zose gufatanya kwishyuza amafanga abaturage bambuye ibitaro aho gukomeza kubishora mu gihombo.

Umuturage wivuriza ku bitaro bya Byumba, Ngendahayo, yagaye bagenzi be bitabaza abaganga ngo babafashe gusubira mu buzima busanzwe ariko bamara guhabwa serivisi bakagenda batishyuye kandi hari na bagenzi babo baba bazajya kwivuza mu yindi minsi.

Ati 'Bajye bazirikana ko uko bivuza bakishyura amafaranga bifasha n'abandi kuza kwivuza bakabona imiti'.

Imibare igaragaza ko 98% y'abaturage bambuye ibitaro ari abadafite ubwisungane mu kwivuza naho 2% usanga bafite ubwisungane ariko bakaburaho make mu yo bishyura bakagenda bavuga ko bazagaruka kuyatanga ntibagaruke.

Ibitaro bya Byumba bifite igihombo cya miliyoni 16Frw z'abivuza bagatoroka batishyuye
Gatsinzi ushinzwe imari n'umutungo mu bitaro bya Byumba yavuze ko abatoroka batishyuye batuma ibitaro bigorwa no kugura imiti



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-bya-byumba-bifite-igihombo-cya-miliyoni-16frw-z-abivuza-bagatoroka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)