Akamaro k'amasomo ya 'Coding & Robotics' ku bana bato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya ni amasomo afasha mu gukora porogaramu zifashishwa mu gukemura ibibazo mu mibereho ya muntu, ariko ku bana, bitangirira ku byoroshye cyane bakabyiga bameze nk'abari mu mikino.

Abana bayakuramo ubumenyi butandukanye nubwo hari abatekereza ko ari ibintu bikomeye ugereranyije n'ubushobozi bwabo.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Tufts muri Leta ya Massachusetts muri Amerika, bagaragaje ko abana kuva ku bari hagati y'imyaka itanu n'irindwi bashobora kwiga ndetse bakamenya iby'ibanze kuri porogaramu za mudasobwa na 'robots'.

Bavuze ko iyo robots zikoreshejwe mu myigishirize byoroha kwigisha amasomo ya siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare (STEM) kuko abana babyiga bishimye, akabafasha mu kuzamura ubushobozi bwo gutekereza mu bwisanzure no guhanga ibishya.

Abaremamo kwihangana no gukomeza kugerageza no mu gihe batsinzwe, bakigira ku makosa bakoze.

Nanone, ngo bifasha abana kwiga binyuze mu gukora, gusesengura ibintu no kubaka ubushobozi bwo gukemura ibibazo bahura na byo mu buzima hakiri kare, maze mu gihe umuntu abaye mukuru bikaba ngombwa ko akomeza bene aya masomo, akaba yarabonye intangiriro nziza.

Ikindi ni uko aya masomo atuma abana bakunda kwiga, kubera ko ibyigwa babigiramo uruhare, ishuri ntiribarambire, ahubwo bakarushaho kwigirira icyizere nk'uko byagaragajwe n'itsinda ry'abashakashatsi bo muri École polytechnique fédérale de Lausanne mu Busuwisi na Kaminuza ya Lisbon muri Portugal.

Aba bashakashatsi bakoze robot ikora nk'umuntu wandika nabi, maze abana bagasabwa gukosora amakosa yakozwe na robot.

Ibyo ngo byafashije abo bana kuvugurura imyandikire yabo no kurushaho kwigira icyizere.

Mu Rwanda byifashe bite?

Nubwo u Rwanda rushyira imbaraga mu bijyanye n'ikoranabuhanga by'umwihariko mu myigire y'abanyeshuri, inzira iracyari ndende cyane cyane mu mashuri ya leta.

Ibigo byinshi by'amashuri byakunze gufata 'ikoranabuhanga' nk'isomo riciriritse, bigatuma rihabwa umwarimu uwo ari we wese hatitawe ku cyo yize, bityo umunyeshuri ntabone ubumenyi buhagije.

Porogaramu ya 'Mudasobwa ku mwana' yashoboraga gufasha mu kuzamura urwego rw'ikoranabuhanga mu bakiri bato, bisa nk'aho itatanze umusaruro wari witezwe ukurikije ibibazo byagiye biyigaragaramo kandi na bwo mudasobwa zageraga ku bana bakuru.

Nta mpinduka zifatika kugeza ubu kuko n'ishuri ryo ku rwego rw'ayisumbuye ryigisha ibijyanye na 'Coding' (Rwanda Coding Academy) riherereye mu Karere ka Nyabihu, ryakira abanyeshuri bari hejuru y'imyaka 15 baba barangije Icyiciro Rusange.

New Generation Academy, ni ishuri riherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ryatangije porogaramu y'amasomo ya 'Coding & Robotics' uhereye ku bana bari munsi y'imyaka 10.

Tuyisenge Jean Claude, umwe mu bayobozi baryo, yavuze ko batekereje kuzanamo igice cya porogaramu za mudasobwa na 'robots' (Coding & Robotics) kugira ngo abana batangire kumenya ibyo bintu batarakererwa.

Ati "Kimwe mu bibazo biri mu burezi ni uko hano iwacu abana barimo babyiga ku myaka yo hejuru nko muri Rwanda Coding Academy kandi ni byo isi irimo iganamo. Iyo ubabajie bavuga ko abana basa nk'aho baba barakererewe."

"Byatumye twegera Minisiteri y'Ikoranabuhanga ngo badufashe kugira icyo twakora. Ubu abana b'imyaka irindwi n'umunani bashobora gukora porogaramu z'imikino nka basketball bakoresheje ikoranabuhanga."

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr Niyizamwiyitira Christine, muri Gicurasi uyu mwaka yabwiye IGIHE ko mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw'umunyeshuri (CBC), abana batangira kwigishwa ikoranabuhanga bahereye mu mashuri abanza.

Yavuze ko hifuzwa ko n'abo mu cyiciro cyo hasi baryigishwa.

Ibi bisa n'ibyo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagarutseho ubwo yasuraga New Generation Academy kuri uyu wa Kabiri.

Ati "Abana bakiri bato ubwonko bwabo buba bushobora guhanga ibintu bishya kandi ibyo uberetse byose babasha kubimenya. Birashimishije kubona abana b'imyaka kuva kuri itanu kugeza ku icyenda bakurikira porogaramu za Coding & Robotics, bashobora gutekereza ku gikorwa runaka nk'aho ari ibintu byoroshye."

"Nka Minisiteri y'Uburezi na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, turashaka gutangiza porogaramu ya Coding & Robotics mu mashuri mu byiciro bitandukanye by'uburezi."

Ruzirabwoba Vedaste, umwarimu muri iri shuri, yavuze ko uburyo integanyanyigisho bagenderaho iteye, ikemura ikibazo cy'imyigishirize n'imyigire y'imibare aho usanga abantu benshi bayitinya bitewe n'uko haba harabayemo ibyuho mu myigire bigatuma hari ibyo batumva neza.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yasuraga abana bigishwa amasomo ya 'Coding & Robotics' muri New Generation Academy
Minisitiri Ingabire Paula hamwe n'abana bo muri New Generation Academy nyuma yo kubasura no kureba intambwe bagezeho mu masomo y'ikoranabuhanga

Today, minister @MusoniPaula paid a courtesy visit to New Generation Academy where young children between the age of 5-9 are learning coding and robotics. Kids showcased their coding projects and the robots they built. pic.twitter.com/cCeqdGRqvw

â€" Ministry of ICT and Innovation | Rwanda (@RwandaICT) August 16, 2022




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akamaro-k-amasomo-ya-coding-robotics-ku-bana-bato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)