Abagabo bane b'i Huye bavuze uko bishe umusaza w'imyaka 68 bamuziza amarozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dosiye y'ikirego kiregwamo aba bagabo bane, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, buvuga ko aba bagabo bane bakekwaho kuba barishe uyu musaza mu ijoro ryo ku ya 23 Kanama 2022.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo basanze nyakwigendera iwe mu rugo aho yari atuye mu mudugudu wa Mbagabaga, Akagari ka Ruhashya mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, bakamukubita isuku, inkoni n'amabuye, bakamwica.

Mu ibazwa ryabo, abakekwaho iki cyaha cy'ubwicanyi, bavuga ko bakubise nyakwigendera bamuziza kuba ari we wishe ababyeyi abaroze bagapfa bakurikiranye.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, rukaba rwaratangiye kubaza abaregwa kugira ngo buzabashyikirize Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ruzababuranisha.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO RYEREKEYE IBYAHA N'IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 107 : Ubwicanyi buturutse ku bushake n'uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Abagabo-bane-b-i-Huye-bavuze-uko-bishe-umusaza-w-imyaka-68-bamuziza-amarozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)