Perezida Joe Biden yashimangiye imikoranire hagati ya Amerika na DR-Congo mu nzego zirimo umutekano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Joe Biden yabitangaje mu butumwa bwo kwifuriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isabukuru y'imyaka 62 y'ubwigenge.

Muri ubu butumwa yageneye mugenzi we Félix Tshisekedi n'abanye-Congo kuri uyu wa 30 Kamena 2022, yavuze ko Igihugu cye kiteguye gukomeza gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati 'Mboneyeho umwanya wo gushimangira imikoranire hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bijyanye n'amahoro, ubukungu no mu kubungabunga urusobe rw'ibidukikije, bigaragaza indangagaciro duhuriyeho ndetse n'inyungu dusangiye mu kuzamura imibereho y'abaturage bacu.'

Perezida Joe Biden yavuze ko ubutegetsi bwe buzakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byose bigamije 'guteza imbere amahoro, umutekano, ubusugire n'uburenganzira bwa muntu.'

Uyu Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America atangaje ibi mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ibikorwa by'umutekano mucye kubera imirwano imaze iminsi ihanganishije FARDC na M23.

Tariki 01 Kamena 2022, Perezida Félix Tshisekedi yohereje intumwa muri Leta Zunze Ubumwe za America zirimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n'intumwa yihariye y'umukuru w'Igihugu, Serge Tshibangu.

Icyo gihe izi ntumwa zakiriwe n'Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken i Washington, baganiriye bibazo by'umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa DRC ndetse ngo n'ububafasha buturuka mu Bihugu by'abaturanyi.

Yagize ati 'Rero dufite byinshi dusanzwe dukora kandi tuzakomeza kubikora. Nanone Anthony Blinken yizeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko USA izakomeza kubafasha mu bijyanye n'amahoro n'umutekano ndetse n'ituze mu Burasirazuba bwa DRC.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Joe-Biden-yashimangiye-imikoranire-hagati-ya-Amerika-na-DR-Congo-mu-nzego-zirimo-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)