Gatsibo : Umugore yishwe aciwe Umutwe, Biravugwa ko Babanje kumusambanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko abamwishe babanje kumusambanya.

Uwishwe ni umugore w'imyaka 30 y'amavuko witwa Clementine Mushimiyimana wari ugiye mu kazi ko guhonda amabuye kugira ngo avanwemo andi bita konkase akoreshwa mu gutsindagira umuhanda cyangwa gukora sima ya Beto.

Amakuru y'urupfu rw'uriya mugore yamenyekanye ahagana saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ubwo abantu batangiraga kugenda umwe akaza kubona uriya murambo agatabaza.

Mushimiyimana yiciwe mu gishanga nk'uko ifoto ibyerekana kandi uko bigaragara ni ahantu hegeranye n'ivomo kuko hari umuntu ku ruhande camera yafashe agiye kuvoma.

Ni igishanga kigabanya Umudugudu wa Gakunyu n'uwa Ntende muri Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Ndatemwa witwa Elvin Rwakanyatsi yatangaje ko ibyabaye byabatunguye kandi bibabaje.

Ati : ' Nyakwigendera yari umuturage utunzwe no gushakisha imibereho. Yiciwe mu gahanda kari mu gishanga aho yaciye agana ku kazi asanzwe akora ko guhonda amabuye ngo avemo konkase.'

Rwakanyatsi asaba abaturage kwirinda guca ahantu hashobora kubashyira mu kaga kuko ngo uriya mugore yahisemo guca hariya bikamuviramo biriya byago.

Ngo hari undi muhanda wa nyabagendwa kurushaho ugomba gukoreshwa aho kugira ngo umuntu ace iy'ibusamo kandi ishobora kumukoraho.

Biravugwa ko hari inama yahise ihuza 'inzego z'ubuyobozi bw'ibanze n'iz'umutekano igamije guhumuriza abaturage no kubasaba gutanga amakuru yazafasha inzego mu ifatwa ry'abakekwaho uruhare mu kwica uriya mugore.

Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Ntende mu Murenge wa Rugarama akaba yahonderaga amabuye mu Mudugudu wa Gakunyu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Ivomo:Taarifa



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umugore-yishwe-aciwe-Umutwe-Biravugwa-ko-Babanje-kumusambanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)