Header Ads Widget

Technology

Mashami watoje Amavubi, yerekeje muri Police FC #rwanda #RwOT

Mashami Vincent wahoze atoza ikipe y'igihugu Amavubi, bivugwa ko yamaze kugirwa umutoza wa Police FC mu gihe cy'umwaka umwe uri imbere.

Police FC yahisemo gutandukana n'uwari umutoza wa yo, Frank Nuttall, ni nyuma y'uko batashimye umusaruro we muri shampiyona ya 2021-22.

Nuttall, Police FC ikaba yahisemo kumusimbuza Mashami Vincent uheruka gutandukana n'ikipe y'igihugu muri Werurwe 2022.

Amakuru avuga ko Mashami Vincent kuri uyu wa Gatanu ari bwo yashyize umukono ku masezerano yo gutoza Police FC yarangije ku mwanya wa 7 muri shampiyona y'umwaka ushize wa 2021-22.

Police FC kimwe mu byo bamusabye ni ugufasha iyi kipe kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu gihugu.

Mashami Vincent si mushya muri shampiyona y'u Rwanda nubwo igihe kinini yakunze kuba mu ikipe y'igihugu, yanatoje amakipe arimo APR FC na Bugesera FC.

Mashami Vincent bivugwa ko yamaze kugirwa umutoza wa Police FC]



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-watoje-amavubi-muri-police-fc-7999

Post a Comment

0 Comments

Nature