Gicumbi : Umusore yiyahuye nyuma yo kuribwa n'Ikiryabarezi 100,000 Frw yari yagurishije igare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yari atuye ahitwa Kibari hafi ya za Ngondore.

Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru bati : ' Umusore wari utuye Kibangu yagurishije igare ibihumbi Frw 100 yose ayashora mu kiryabarezi kirayarya, ageze mu rugo ahita yimanika mu mugozi arapfa.'

Ikibazo ni uko ibyamubayeho bisa n'ibitarahaye abandi isomo kuko hari abatinyuka gushikuza abahisi n'abagenzi amasakoshi cyangwa telefoni kuira ngo bazigurishe babone ayo kujyana mu kiryabarezi.

Gitifu ati : 'Ikiryabarezi kirya uwakishyiriye'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumba witwa Ngezehumuremyi Théoneste yabwiye umunyamakuru wa TV One witwa Munyarugendo Athanase ko avuga ko abaribwa n'ibi biryabarezi baba babyishyiriye.

Ngo bibuka ko gukina n'ikiryabarezi ari nko gukina n'umujura ari uko kibariye kikabumutsa.

Ati : 'Icyo tubasaba ni uko ujya gukina ikiryabarezi agomba gutekereza neza mbere y'uko abijyamo, ingaruka zivuyemo akazakira, kuko iwakinnye akagira icyo abona ataha yishimye naho uwariwe ajye yihangana.'

Uyu muyobozi yemeza avuga ko ibi biryabarezi ba nyirabyo basora kandi ko niba bakirya nabo bagomba kwitega ko kibarya.

Hagati aho hari bamwe basaba ko ibiryabarezi byakurwa aho batuye.

Ngo birabakenesha.

Abenshi bagurisha ibyo batunze, abandi bagasheta ayo bahingiye cyangwa banyongeye igare.

Umwe muri abo ati : ' Hano mu mujyi wa Byumba tumaze gukena kubera ibiryabarezi. Hari ubwo umuntu ava gupagasa agaca aho biri yayashyiramo bikayarya. Iyo abonye ashize ashakisha uko yabona andi bigatuma agurisha imyenda ye cyangwa ibyo atunze agamije kureba ko yagaruza ayo cyatwaye bikarangira nayo agiye.'

Ivomo:Taarifa



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umusore-yiyahuye-nyuma-yo-kuribwa-n-Ikiryabarezi-100-000-Frw-yari-yagurishije-igare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)