Amajyepfo:Toni zisaga 400 z'ubutaka buri mwaka zitwarwa n'isuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kongera ubukangurambaga mu kurwanya isuri, amakuru akagera ku baturage bose, hagashyirwa imbaraga mu guca imirwanyasuri, gutera ibiti birimo ibivangwa n'imyaka, guca amaterasi no kurinda imigezi.

Mu nama igamije gufatira hamwe ingamba zo kurwanya isuri mu Ntara y'Amajyepfo, imibare yagaragajwe n'ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, RAB, yerekana ko muri iyi ntara, buri mwaka isuri itwara toni 428 z'ubutaka kuri hegitari (ha) mu gihe mu gihugu hose impuzandengo ari toni 421 kuri ha.

Ingaruka z'isuri zagaragajwe harimo kuba umuturage ahomba amafaranga ibihumbi 264 kuri hegitari buri mwaka bitewe n'ifumbire itwarwa n'isuri n'igihombo ku musaruro, aho umuhinzi ahomba hagati ya 5% na 10% by'umusaruro yakagombye kubona.

Ibihombo nk'ibi, hirya no hino mu Ntara y'Amajyepfo, abahinzi barabigaragaza cyane cyane mu bishanga aho imyaka irengerwa n'isuri iba yaturutse ku misozi.

Ministri w'Ubuhinzi n'ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, avuga ko habuze imbaraga zikomeza gukangurira abaturage kurwanya isuri mu masambu yabo, naho ngo ingamba zo zisanzwe zihari. Aha ni ho ahera asaba aba bayobozi kumanuka maze ubukangurambaga bwo kurwanya isuri bugahera ku rwego rwo hasi kugira ngo izi ngamba zishyirwe mu bikorwa.

Iyi nama yahuje itsinda ryihariye kuri gahunda yo kurwanya isuri ku rwego rw'igihugu, Abayobozi b'Intara y'Amajyepfo, Abayobozi b'uturere, abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe ubukungu n'abafatanyabikorwa b'uturere mu buhinzi n'ubworozi, kurengera ibidukikije no kurwanya isuri.

Umukozi muri HoReCo, kampani y'urubyiruko rwigisha abahinzi gukora ubuhinzi bugezweho, Munkundire Samuel, avuga ko bo ingamba zo kurwanya isuri basanzwe bazishyira mu bikorwa ko bufatanye n'abaturage. Ariko akavuga ko noneho bagiye kurushaho bakanafatanya n'abayobozi gukumira ingaruka ziterwa n'isuri.

Imwe mu nama y'ingenzi RAB itanga mu kurwanya isuri, harimo kuba gahunda yo kurwanya isuri igomba kujyana na gahunda yo kongera umusaruro izwi nka CIP kuko iyo bitajyanye ibyakozwe mu buhinzi birangira byangijwe n'isuri bigateza igihombo kinini.

@RBA

The post Amajyepfo:Toni zisaga 400 z'ubutaka buri mwaka zitwarwa n'isuri appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/30/amajyepfotoni-zisaga-400-zubutaka-buri-mwaka-zitwarwa-nisuri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)