Abanyarwanda batuye muri Sénégal bizihije Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda ndetse n'inshuti zabo, kibera ahari Ibiro bya Ambasade y'u Rwanda i Dakar muri Sénégal.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, agaruka ku mateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu rwarwanywe n'ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

Yavuze ku mateka yaranze u Rwanda, yerekanye ko mu gihe cy'ubukoloni na Leta zabukurikiye kuri Repubulika ya Mbere y'iya Kabiri, ubuyobozi bw'u Rwanda bwaranzwe na politiki yo gucamo ibice Abanyarwanda nubwo u Rwanda rwitwaga ko rwabonye ubwigenge mu 1962.

Ambasaderi Karabaranga yavuze ko iki gihe cyaranzwe na politiki mbi yo kwigisha ivangura n'amacakubiri aho guharanira ubukungu n'iterambere by'Abanyarwanda.

Yagaragaje ko Umunsi wo Kwibohora ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y'u Rwanda n'Abanyarwanda kuko wibutsa amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanagarutse kandi ku byo u Rwanda rumaze kugeraho birimo umutekano n'iterambere ridaheza, avuga ko ari byo gisobanuro nyakuri cyo kwibohora. Yagarutse ku buryo hubatswe inzego zishingiye kuri Demokarasi n'imiyoborere myiza, ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa Muntu no guharanira kwigira aho Abanyarwanda ubwabo bishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byabo. Ubu buri Munyarwanda akaba afite ijambo n'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa n'ubwisanzure mu gihugu cye nta vangura iryo ariryo ryose.

Ambasaderi Karabaranga kandi yabwiye urubyiruko ko hashingiwe ku butwari n'ubwitange byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, bikwiye gukomeza kubatera ishema no kurushaho gukunda Igihugu cyabo no kugishakira inshuti, banatanga umusanzu wabo mu iterambere ryacyo, banasenyera umugozi umwe.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwubatse umubano ukomeye na Sénégal, aho ibihugu byombi bifatanya muri byinshi hagamijwe iterambere kandi ko bizakomeza gushimangira uwo mubano.

Yagarutse ku ruhare, ubutwari n'ubwitange ntagereranywa bw'ingabo za Sénégal zari mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zakoze uko zishoboye zibyibwirije zikarokora bamwe mu bahigwaga n'abicanyi.

Ibi birori byaranzwe n'indirimbo nyarwanda zirata ibigwi by'ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda kimwe n'abakaraza bagizwe n'Abanyarwanda baba muri Sénégal, bose batojwe n'Itorero Igicumbi cy'Umuco kimwe n'indirimbo zo muri Sénégal. Indirimbo z'Ibihugu byombi zaririmbwe n'Abanyeshuri bo muri icyo gihugu, bo mu ishuri rya Institut Supérieur de Management/ISM.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, agaruka ku mateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu rwarwanywe n'ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame
Abanyarwanda batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Ababyeyi bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi
Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yagize umwanya wo gusabana n'Abanyarwanda bari bitabiriye iki gikorwa
Abitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kuganira
Abanyarwanda bacinye akadiho mu kwishimira uyu munsi mukuru wo kwibohora
Imbyino Nyarwanda zabyinwe muri iki gikorwa havuzwa n'ingoma mu rwego rwo kwishimira Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-senegal-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-28

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)