Yateye benshi ikiniga! Shabana Basij-Rasikh yatabaje Commonwealth ku burezi bw'umukobwa muri Afghanistan - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amagambo yakoze ku mutima benshi mu bitabiriye iri huriro rishamikiye ku nama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM) irimo kubera mu Rwanda.

SOLA (School of Leadership Afghanistan) ni ishuri rukumbi ryigamo abakobwa gusa muri Afghanistan, rikaba ryarimuriwe mu Rwanda by'agateganyo. Abakobwa 250 bo muri iri shuri rikuru n'imiryango yabo bageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 24 Kanama 2021.

Ni nyuma y'uko Aba-Taliban bafashe Umurwa Mukuru wa Afghanistan, Kabul, ibintu bikaba bibi ku bantu bose bari basanzwe bafitanye imikoranire n'abanyamahanga cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro cyagarukaga ku ruhare rw'abagore mu miyoborere kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, Shabana Basij-Rasikh, yashimiye cyane u Rwanda kuba rwarabakiriye, bakabasha gukomeza amasomo mu gihe byari bimaze kugaragara ko kwiga bitagishoboka.

Ati "Abakobwa bo muri Afghanistan uyu munsi bemerewe kwiga amashuri makuru ni abari hano mu Rwanda gusa, mbikuye ku mutima ndashimira urugwiro rw'u Rwanda n'abanyarwanda batwakiranye kuva muri Kanama umwaka ushize ubwo Aba-Taliban bafataga Afghanistan, ubwo kwiga byahindukaga ibidashoboka ku bakobwa. Abakobwa bacu barimo gutera imbere kandi barimo kwitwara neza".

Shabana Basij-Rasikh yagarutse ku buryo bibabaje kuba uyu munsi Afghanistan ari cyo gihugu cyonyine ku Isi abakobwa batemerewe kwiga atari ukubura ubushobozi cyangwa izindi mpamvu zashakirwa igisubizo, ahubwo ari impamvu z'amahame n'imyumvire y'aba-Taliban.

Ati "Nturuka mu gihugu cyonyine ku Isi aho kwiga k'umukobwa bitemewe n'amategeko kandi turi mu 2022. Iyo tuganira imibare ingana na miliyoni 250 z'abana biganjemo abakobwa batiga, usanga biterwa n'impamvu zishobora gukemuka, ariko biratandukanye cyane no kuba 'tuvuga ko hari igihugu ku Isi aho uburezi bw'umukobwa butemewe".

Yasabye abayobozi ba Commonwealth n'abitabiriye iri huriro"kuvuga mu ijwi riranguruye bagasaba impinduka kuko ntabwo twata igihe kuko dukeneye ko abakobwa biga".

Ati "Iyo abanyeshuri bakuwe mu ishuri amezi abiri, imyigire yabo isubira inyuma ho imyaka itanu. Ntabwo dushobora gutakaza igihe".

Shabana Basij-Rasikh yasangije abitabiriye ihuriro uburyo hari imiryango myinshi muri Afghanistan imuhamagara ikamubwira ko abakobwa babo baramutse bagize amahirwe yo kwemererwa kwiga na SOLA, biteguye kuba impunzi mu gihugu cyabemerera. Ni ikintu cyumvikanisha akababaro ko kuba abakobwa batemererwa kwiga.

Yibukije ko hari ibimenyetso by'uko kwigisha umukobwa birandura ubukene, bigafasha mu guhangana n'ibibazo by'ubuzima ku isi, imihindagurikire y'ibihe n'ibindi. Yasabye buri wese gufatanya n'abagabo muri Afghanistan bakomeje guharanira ko abakobwa biga.

Tariki ya 15 Kanama 2021 nibwo Aba-Taliban bafashe ubutegetsi nyuma y'imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Shabana Basij-Rasikh washinze Ishuri ry'Abanya-Afghanistan ryigisha Imiyoborere, SOLA yasabye Commonwealth gufasha abakobwa bo mu gihugu cye kwiga
Abakobwa 250 bo muri SOLA bigira mu Rwanda nyuma y'uko aba-Taliban bafashe ubutegetsi
Bashima cyane uko u Rwanda rwabakiriye rukabaha amahirwe yo gukomeza kwiga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yateye-benshi-ikiniga-shabana-basij-rasikh-yatabaje-commonwealth-ku-burezi-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)