Urutonde rw'abakinnyi 10 bashobora gutandukana na Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports bivugwa ko yamaze kumenyesha abakinnyi bayo bagera ku 10 ko batazakomezanya mu mwaka utaha w'imikino wa 2022-23.

Iyi kipe yagize umwaka w'imikino wa 2021-22 utari mwiza aho ishobora gusoza shampiyona ku mwanya wa 4.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iyi kipe nubwo itarasohora itangazo ariko yamaze kumenyesha abakinnyi 9 bari n'bagifite amasezerano ko umwaka utaha itakibakeneye, aba bakiyongera ku basoje amasezerano ariko batifuza gukomezanya n'iyi kipe.

Bivugwa ko abakinnyi 5 b'abanyamahanga kubera umusaruro mubi barimo Kwizera Pierrot wari wasinye imyaka 2 n'igice muri Gashyantare uyu mwaka bagomba gusezererwa.

Hari kandi umunya - Cameroun, Mael Dinjeke wasinyiye Rayon Sports muri Gashyantare asinya amezi 6 akaba atazongerwa andi, mu mikino yakiniye Rayon Sports yayitsindiye igitego kimwe, hari na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe cya Cameroun Steve Elomanga wari wasinye imyaka 2 ariko akaba agiye nyuma y'umwaka umwe, na we yatsindiye iyi kipe igitego kimwe.

Hari kandi umunya- Mali, Sanogo Souleyman winjiye muri Rayon Sports muri Nzeri 2021 asinye imyaka 2, bivugwa ko agomba gutandukana n'iyi kipe ataratsindira igitego na kimwe.

Undi mukinnyi w'umunyamahanga ugomba gutandukana na Rayon Sports ni Manace Mutatu wari wasinye imyaka 3 muri 2020 akaba yari asigaje umwaka umwe, uretse umusaruro muke, uyu mukinnyi anashinjwa imyitwarire mibi.

Uretse aba bakinnyi hari n'abakinnyi b'abanyarwanda bagomba gutandukana n'iyi kipe, yamaze kumenyesha ko itakibakeneye.

Barimo myugariro Habimana Hussein Eto'o uri ku mpera z'amasezerano ye muri Rayon Sports.

Undi mukinnyi usoje amasezerano wamaze kumenyeshwa ko atazakomezanya n'iyi kipe, ni Mujyanama Fidele wayinjiyemo avuye muri Heroes FC 2020.

Abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati binjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino basinye imyaka 2, Byumvuhore Tresor na Mushimiyimana Mohammed nabo bivugwa ko bamaze kubwirwa ko batagikenewe.

Bukuru Christophe winjiye muri Rayon Sports muri Gashyantare 2022 na we ni undi mukinnyi iyi kipe yamenyesheje ko yajya kwishakira ahandi.

Uretse aba bakinnyi bivugwa ko nka Bukuru Christophe na we ashobora gutandukana na Rayon Sports.

Hari kandi n'abakinnyi basoje amasezerano bivugwa ko batifuza kongera amasezerano bayobowe n'umunyezamu Kwizera Olivier ndetse na kapiteni wayo, Muhire Kevin.

Kwizera Pierrot yari yasinye imyaka 2 n'igice muri Gashyantare
Steve Elomanga ntiyahiriwe n'uyu mwaka w'imikino muri Rayon Sports
Habimana Hussein Eto'o nyuma y'imyaka myinshi na we agomba gutandukana na Rayon Sports
Sanogo yabeshye abakunzi ba Rayon Sports
Mael Dinjeke nyuma y'amezi 6, Rayon Sports yamubwiye ko batazakomezanya
Bukuru Christophe na we bivugwa agomba gutandukana na Rayon Sports
Mujyanama Fidele mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Byumvuhore Tresor na we azatandukana n'iyi kipe amasezerano ye atarangiye
Mushimiyimana Mohammed, Rayon Sports ntimubona mu bakinnyi bayo umwaka utaha w'imikino



Source : http://isimbi.rw/siporo/urutonde-rw-abakinnyi-10-bashobora-gutandukana-na-rayon-sports-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)