Umuriro w'uwotsa amafi wateye Gaze guturikira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'Ibiro ntaramakuru bya Nigeria (NAN) wasuye ahabereye iyi mpanuka ikomeye avuga ko aka gace byabereyemo ka Karshen-Kwalta gatuwe cyane, byatumye Gaze imwe yangiriza igice kinini cy'amazu y'ubucuruzi..

Inkuru ya NAN ivuga ko ibi byabaye ahagana i Saa mbili z'umugoroba wo ku ya 2 Kamena 2022, aho Gaze yaturitse igahita ifatisha umuriro ku bindi bucuruzwa mu iduka, bigatuma umuriro ugera no ku baturanyi.

Malam Abubakar wari ahabereye iyi mpanuka abireba n'amaso, yavuze ko abantu benshi bahise bajyanwa mu bitaro bambaye ubusa, bafite uruhu rwahiye.

Malam yavuze ko abantu barenga 10 bahuye n'iki kibazo, cyane cyane abari mu iduka ryaturikiyemo Gaze ndetse n'abaturage batuye hafi yaryo.

Umuyobozi w'ikigo cya Leta gishinzwe kuzimya umuriro muri Kano, Bwana Saminu Yusif, yemeje ibyabaye abwira ikinyamakuru AllAfrica ko abantu 20 bakomerekeye muri iyi mpanuka ariko bose bararokowe ari bazima, bakaba bari kwitabwaho n'abaganga.

Bwana Yusif yavuze ko ibyabaye bivugwa ko byatewe n'umuriro wavuye mu mbabura y'umugabo ukaranga no akanagurishiriza amafi hafi y'iduka rya gaze ryabereyemo iri sanganya.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117797/umuriro-wuwotsa-amafi-wateye-gaze-guturikira-mu-iduka-ikomeretsa-abantu-20-117797.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)