UBUTUMWA ku bafite ababo bafungiye mu magereza yo mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe kuva tariki ya 20 kugera tariki ya 26 mu Rwanda hari kubera inama ikomeye ihuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma, bo mu muryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza izwi nka CHOGM.

Ubuyobozi bwa RCS ntibwigeze buvuga ko niba gusubika ibikorwa byo gusura imfungwa n'abagororwa byaba hari aho bihuriye n'inama ariko ntibyadukundira.

Gusa mu itangazo ryashizweho umukono n'uyu muvugizi, rivuga ko kuri ayo matariki muri gereza hose hazaba hari ibikorwa bijyanye n'amasuku.

Itangazo rigira riti 'Muri gereza hose hazaba hari ibi bikurikira : ibikorwa by'isuku n'isukura harimo no gutera imiti yica imibu itera Malaria, ubukangurambaga ku bacungagereza n'abandi bakozi ba gereza ku birebana n'ibarura rusange ry'abaturage.'

RCS ikomeza ivuga ko abafite impamvu zihutirwa bashobora gufashwa babisabye ubuyobozi Bukuru bw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'Abagororwa kandi ko izindi serivisi z'ingenzi zo zizakomeza gutangwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBUTUMWA-ku-bafite-ababo-bafungiye-mu-magereza-yo-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)