Senderi Hit yatanze amafaranga, Igisupusupu kigaruka ku rubyiniro - Nyamirambo yari yafashwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ryari ijoro ridasanzwe i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis mu gitaramo cya 'People's Concert' cyari cyahuje ibyamamare mu muziki aho bataramiye abantu bagataha batabishaka.

Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusurutsa abanyarwanda ndetse n'abandi bantu bitabiriye inama ya CHOGM ikomeje kubera i Kigali.

Itorero Intayobera n'Inganzo Ngari mu mudiho gakondo nibo babanje ku rubyiniro muri iki gitaramo cyari kiyobowe na Anita Pendo na Phil Peter.

Umuhanzi Senederi International Hit yageze ku rubyiniro maze yakiranwa urugwiro rwinshi cyane.

Uyu muhanzi wanamenyekanye mu ndirimbo zo kubaka u Rwanda yafashijwe n'abakunzi be kuzibyina aho yanatanze amafaranga ku barushije abandi.

'Mariya Jeanne', 'Mutesi' izo ni zimwe mu ndirimbo Nsengiyumva François [Igisupusupu] yamenyekanyemo, nyuma y'igihe adahura n'abakunzi be, yongeye kugaragara ku rubyiniro aho yashimye Imana kongera guhura n'abakunzi be.

Uyu mugabo na we yishimiwe mu buryo budasanzwe n'abari muri iki gitaramo banyuzwe n'umuduri we.

Byageze mu gice cy'abahanzi bagezweho muri iyi minsi biba ibindi bindi, abahanzi nka Ariel Ways waririmbye imwe mu ndirimbo ze nshya 'Good Luck', Chris Eazy mu ndirimbo 'Inana', Bwiza yakoze mu muhogo mu ndirimbo ze zakunzwe nka 'Ready', Platini P umwe mu bahanzi bakunzwe yaririmbye izirimo 'Ibyapa', Mico The Best ntiyari kuva ku rubyiniro ataririmbye 'Indembo', batanze ibyishimo karahava.

Igitaramo nk'iki kandi cyarimo kibera i Rugendo aho abahanzi nka Siti True Kaligombe, Riderman, Alyn Sano, Juno Kizigenza, Bushalin'abandi bahakoreye amateka.

Anita Pendo ni we wari umushyushyarugamba
Itorero Intayoberana mu mudiho gakondo
Abantu bo bari benshi
Igisupusupu cyishimiwe na benshi
Senderi yatanze ibyishimo bisesuye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/senderi-hit-yatanze-amafaranga-igisupusupu-kigaruka-ku-rubyiniro-nyamirambo-yari-yafashwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)