Rwema wakoranye na Safi, Marina, Charly na Nina ubu akaba ari umujyamana wa Shaddyboo yateye ivi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwema Denis umujyanama w'umwamikazi wa Instagram mu Rwanda, Shaddyboo, yateye ivi yambika umukunzi we impeta ya fiançailles amusaba ko bazibanira akaramata.

Ejo hashize ku wa 14 Kamena nibwo Rwema yashyize ivi ku butaka maze asaba Uwase Faith bamaze imyaka 3 bakundana ko yazamubera umugore.

Iyi nkumi yari yasazwe n'amarangamutima na we ntiyazuyaje na we ahita amwemerera ko bazashyingiranwa igihe basigaje ku Isi bakazakimarana, Rwema yahise amwambika impeta ya fiançailles.

Rwema Denis ni izina rizwi mu myidagaduro mu Rwanda aho yari mu bashinzwe inyungu z'itsinda rya Urban Boys muri 2014, nyuma yaje gukorana na Charly na Nina.

Yaje kujya muri The Mane muri 2019 yarimo abahanzi nka Safi, Marina n'abandi, baje gutandukana ubu akaba ari umujyanama wa Shaddyboo.

Impeta yambitswe Uwase Faith
Rwema yarapfukamye ategereje ko Faith aza
Uwase Faith na we yahise amwemerera amwambika impeta
Faith yamurebye mu maso aramushimira
Byari ibyishimo kuri aba bombi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rwema-wakoranye-na-safi-marina-charly-na-nina-ubu-akaba-ari-umujyamana-wa-shaddyboo-yateye-ivi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)