Rwanda: Nyina yishwe na 'diarrhea' bituma agira umuhate wo kuyirwanya yivuye inyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2014 ubwo Shomy Chowdhury yari afite imyaka 19 yapfushije nyina azize impiswi (diarrhea), avuga ko agahinda yagize katumye ahaguruka ngo 'ntihagire undi uzaca mu bihe nk'ibyo nanyuzemo'.

Shomy ni uwo muri Bangladesh, ni umwe mu rubyiruko amagana ruri i Kigali mu nama ya Youth Forum iruhande rw'inama izahuza abakuru b'ibihugu bigize Commonwealth, CHOGM.

Abo barimo kwiga no gushakira umuti ibibazo byinshi byugarije urubyiruko rurenga miliyari 1.5 rwo mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

Urwo rubyiruko, cyane cyane urwo muri Africa, ruracyugarijwe n'ibibazo by'ubukene ubushomeri, n'imibereho mibi.

Shomy ati: 'Ntiwakwibaza ko mu kinyejana cya 21 hari umuntu waba ukicwa n'impiswi, ariko mama amaze gupfa nararebye nsanga ahubwo ni agatonyanga mu nyanja.

'Abantu ibihumbi amagana baracyicwa n'indwara nk'impiswi na korera, indwara zose zishobora kwirindwa byoroshye.

'Rero nahagurukijwe cyane cyane n'agahinda nagize, niyemeza kugira icyo nkora ngo ntihagire undi uzaca mu bihe nk'ibyo nanyuzemo'.

Shomy Chowdhury yashinze ikigo Awareness 360 ubu gifite ibikorwa mu bihugu 30 bya Aziya, Uburayi, n'ibigera ku 10 bya Africa nk'u Burundi, Kenya, Nigeria na Zimbabwe.

Umuhate we mu kwigisha urubyiruko kurwanya indwara zishingiye ku mwanda n'amazi mabi watumye ahabwa ibihembo byinshi, birimo kuba umunya-Bangladesh wa mbere wahawe 'Princess Diana Legacy Award' mu 2019.

Shomy yabwiye BBC ati: 'Twibanda ku bantu b'urubyiruko bibagirana, bagowe, kandi banenwa bo muri ibyo bihugu, nk'indaya, abamugaye, abataye amashuri…tubigisha akamaro k'isuku n'isukura.'

Ariko urubyiruko rwa Africa rukeneye amafaranga!

Ubushomeri, ubukene, ikimenyane, n'icyenewabo bituma hari urubyiruko rwinshi rutabona amahirwe rukwiye, ibyo ni bimwe mu bibazo bikomeye birwugarije.

Sylvia Makario, umunya-Kenya ukora mu kigo cy'ubucuruzi Hepta Analytics, nawe ari muri iyi nama i Kigali, ni inzobere mu bijyanye na 'Data', azi uburyo ibyo byaba isoko y'akazi n'amafaranga ku rubyiruko.

Sylvia amaze imyaka ine aba mu Rwanda, ubushoramari bw'ikigo akorera bushingiye ku gushyira amakuru (data) kuri internet mu ndimi nyinshi zishoboka za Africa.

Mu kiganiro na BBC, avuga ko ibigendanye na 'data' n'uko ikoreshwa ari isoko y'akazi ku rubyiruko rwa Africa rugowe n'ubushomeri.

Ati: 'Ushobora guhuza data nini zishoboka ukazikorera isesengura, ukareba igitera ikibazo runaka uhereye kuri data, ukagena imirongo y'uko leta cyangwa imiryango yigenga byakwinjira mu gukemura ikibazo runaka mbere y'uko kirenga imbibi, ukoresheje data.

'Urubyiruko rwize ibintu bitandukanye; yaba ubuhinzi, ubwikorezi, ubuvuzi…aho hose harimo data ushobora gukoresha mu kugena uburyo bwo gutanga serivisi neza kurushaho cyangwa ukabwira leta uko yakora igenamigambi ryafasha abaturage, ubwo ni uburyo wakoresha data mu gukorera amafaranga.'

Ibibazo ni byinshi byugarije urubyiruko rw'ibihugu bya Commonwealth, by'umwihariko urwo muri Africa, ariko benshi bari mu bagomba kubibonera ibisubizo barifuza kubihunga.

Ubushakashatsi bwa African Youth Survey 2022 bwakorewe mu bihugu 15 bya Africa bwerekanye ko 52% by'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 â€" 24 rwifuza kwigira ahandi, kubera ibibazo by'ubukungu, imibereho, kubura amahirwe, uburenganzira bwa muntu, n'ibindi.

Sylvia Makario ati: 'Birakenewe ko dukomeza kubaka ibihugu byacu aho kwimukira ku yindi migabane, dukwiye guhangana nabyo [ibibazo] tukabikemura.'

@BBC

The post Rwanda: Nyina yishwe na 'diarrhea' bituma agira umuhate wo kuyirwanya yivuye inyuma appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/06/20/rwanda-nyina-yishwe-na-diarrhea-bituma-agira-umuhate-wo-kuyirwanya-yivuye-inyuma/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)