Rwamagana City yitabaje RIB, Polisi na MINISPORTS ku karengane ivuga yakorewe na FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Rwamagana City imenyeshejwe FERWAFA ko itagikinnye umukino wa ½ wa kamarampaka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri aho ishinjwa gukinisha umukinnyi ufite amakarita 3 y'umuhondo, iyi kipe yabiteye utwatsi maze itanga ikirego bituma AS Muhanga yari yahawe amahirwe yo gukomeza, umukino wayo uhita usbikwa.

Rwamagana City yatomboye gukina na AS Muhanga muri ¼ cy'igikombe cy'icyiciro cya kabiri, umukino ubanza wabaye tariki ya 4 Kamena 2022 ubera i Rwamagana maze AS Muhanga itsinda 1-0.

Umukino wo kwishyura wabaye tariki ya 8 Kamena 2022 ubera i Muhanga maze Rwamagana itsinda 2-1 biba 2-2 mu mikino yombi, ariko Rwamagana ikomeza kubera ko yatsinze ibitego byinshi hanze.

Tariki ya 9 Kamena 2022 AS Muhanga yahise irega Rwamagana City muri FERWAFA kubera ko mu mukino ubanza ngo hari umukinnyi wa Rwamagana City witwa Mbanze Josua wakinnye afite amakarita 3 y'imihondo.

FERWAFA ikaba yarahise imenyesha amakipe yagomba gukina imikino ibanza ya ½ yagombaga kuba tariki ya 11 Kamena ko isubitswe igomba kuba uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2022 kubera ko hari amakipe yatanze ikirego.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo bamenyesheje Rwamagana City ko yatewe mpaga kubera umukinnyi wabo wakinnye afite amakarita 3 y'imihondo, iyi kipe nayo yari yabyumvise mbere mu itangazamakuru yahise yihutira kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko ibyo bavuga ari ibinyoma.

Perezida wa Rwamagana City yabwiye ISIMBI ko uretse kuba AS Muhanga yaratanze ikirego itinze batigeze babamenyeshwa iki kirego ahubwo babwiwe umwanzuro wafashwe.

Uwimana Nehemie warimo wihuta ajya kuri FERRWAFA gukurikirana iki kibazo, yavuze ko bagerageje kubaza muri FERWAFA iby'iki kirego mbere ariko umunyamabanga wa FERWAFA inshuro zose bamwandikiye yanze kubasubiza.

Ejo tariki ya 13 Kamena 2022 kandi nibwo Rwamagana City yahise yandika ibaruwa isaba FERWAFA ko babemerera bakaha email na raporo y'umwimerere by'umusifuzi na komiseri igaragaza ko Mbanze Josua yahawe ikarita y'umuhondo yuzuza ikarita ya 3 ku mukino wa Nyagatare tariki ya 22 Gicurasi 2022 kuko abakinnyi bayihawe ari batatu, Uwayezu Jean de Dieu, Muganuza Jean Pierre na Habineza Samuel.

Iyi baruwa kandi ivuga ko umunyamabanga wa FERWAFA yavuze ko uyu mukinnyi yambara nimero 15 atari byo ahubwo yayambaye ku mukino umwe tariki ya 7 Ugushyingo 2022 bakina na Sunrise FC ari nabwo yahawe ikarita y'umuhondo ya 2, ubusanzwe yambara nimero 9.

Rwamagana City ikaba yabimenyesheje Minisitiri wa Siporo, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Umunyamabanga mukuru wa RIB, umuyobozi mukuru w'Akarere ka Rwamagana, perezida wa FERWAFA, Ishyirahamwe ry'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda (AJSPOR).

Amakuru avuga ko umukino wagombaga guhuza Interforce na AS Muhanga wahise usubikwa kugeza iki kibazo cya Rwamagana City gikemutse.

Rwamagana yanze kurekura, yareze muri FERWAFA none umukino wa AS Muhanga na Interforce wasubitswe
Ibaruwa ya Rwamagana ivuguruza ibyatangajwe na FERWAFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwamagana-city-yitabaje-rib-polisi-na-minisports-ku-karengane-ivugwa-yakorewe-na-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)