Rusizi: Intwaza zasabye urubyiruko kugera ikirenge mu cy'Ingabo zabohoye u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu Ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko n'Ihuriro ry'abagize inteko ishinga mategeko rishinzwe kurwanya Jenoside, basuye ndetse bafata mu mugongo izi Ntwaza.

Nyirabukima Kezia uvuka mu Karere ka Rubavu wasigiwe ubumuga na Jenoside, yavuze ko ataraza muri uru rugo ubuzima bwe bwari bugoye, ariheba, kuko yumvaga ntacyo acyishoboreye.

Ati 'Nari mbayeho nabi kuko nagendaga ncumbagira, ntagira epfo na ruguru. Hari umusore wo muryango twasigaranye yaje gushinga urugo ampa inzu nyibamo, ariko mbayeho nabi. Icyakora nahabwaga inkunga y'ingoboka ikamfasha, murabona nk'umuntu wamugaye ntacyo nari nishoboreye.'

Si we gusa na kuko na Gakuba Pancras uvuka mu Karere ka Rusizi, yaje kuvunika umugongo abura umuntu umuvuza, ku buryo atashoboraga no kwicara. Ahubwo ngo yabaga akumbagurika hasi, atagira kivurira.

Yagize ati "Muri Jenoside nabuze abo mu muryango wajye nsigara ndi nyakamwe, naje kugwa hasi mvunika umugongo ku buryo namaze igihe kumbagurika hasi narabuze ujyana kwa muganga. Nguma aho, ariko Umurenge unkorera ubuvugizi njyanwa kwa muganga, ndoroherwa."

Nyirabukima avuga ko aho agereye muri uru rugo rw'Impingazima yavujwe. Nubwo akigendera mu igare, yongeye kugarura icyizere cy'ubuzima.

Gakuba na we ntagikumbagurika ku mbuga, kuko ubu ashobora kwijyana aho aryama mu gihe mbere yabifataga nk'inzozi.

Asaba urubyiruko kugera ikirenge mu cya bakuru babo barwaniye iki gihugu, ubu abaturage bakaba bayeho neza kandi mu mahoro.

Umuyobozi w'Urugo rw'Impinganzima rwa Rusizi, Adelle Bamuzinde, yavuze ko bishimira ibyiza bagezeho, avuga ko mu gukomeza kwitabwaho, hakenewe n'icumbi ryajya ryifashishwa n'abasura izi ncike.

Depite Mbakeshimana Chantal yavuze ko kwita ku barokotse Jenoside bakeneye kwitabwaho gutya, ari urugedo rukomeza.

Yagize ati "Ibyo dukora ni mu bufatanye n'izindi nzego zitandukanye nk'Inteko Ishinga Amategeko, tuzakomeza dukore ubuvugizi nk'intumwa za rubanda. Nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingombyi, kandi kubaka izi ngo ni urugendo. Twashima ibimaze kugerwaho kuko hamaze kubakwa ingo enye, ni igikorwa cyiza kandi twishimira ko kizakomeza".

Mu gihugu hari ingo z'Impinganzima enye za Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera. Urugo rwa Rusizi rurimo intwaza 37.

Depite Uwambaje Aimée Sandrine aramutsa umwe mu bakecuru b'Intwaza
Icyizere cy'ubuzima cyongeye kugaruka kuri aba bakecuru n'abasaza
Abafite ubumuga bw'ingingo bahawe amagare abafasha gukomeza ubuzima
Abadepite bahaye inkunga uru rugo rw'Intwaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-intwaza-zasabye-urubyiruko-kugera-ikirenge-mu-cy-ingabo-zabohoye-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)