Kamonyi: Abantu 12 bafatiwe mu mukwabu wa Polisi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi, hafatwa abantu barimo barindwi bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, batatu bacuruzaga rwihishwaibikomoka kuri peteroli, n'abandi babiri bacuruzaga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko hafashwe litiro 480 z'ibikomoka kuri Peteroli, zirimo litiro 460 za Lisansi na litiro 20 za mazutu, zafatanwe abantu batanu.

Yagize ati "Iki gikorwa cyakozwe na Polisi ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'izindi nzego z'umutekano, hagamijwe gufata abantu bacuruza ibiyobyabwenge n'abandi bagurisha ibikomoka kuri peteroli mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bakabigurishiriza ku masoko atemewe muri Gacurabwenge."

Yasobanuye ko amazina y'aba bantu yamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati "Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bakora ibikorwa bitemewe nibwo Polisi yahise itegura bikorwa byo gufata abo bacuruza ibiyobyabwenge, abacyekwaho ubujura, n'abacuruza ibikomoka kuri Peterori mu buryo butemewe n'abakora bakanacuruza inzoga zitemewe."

Birakekwako ko ibi bicuruzwa by'ibikomoka kuri Peteroli aba baturage babyiba ku modoka nini zitwara Lisansi cyangwa bakabigura n'abashoferi batwara izi modoka.

Mu Rwanda umuntu ushaka gucuruza ibikomoka kuri Peteroli abihererwa uruhushya n'ikigo kibifite mu nshingano, kuko kibanza kugenzura neza aho azabicururiza niba nta kibazo hafite cyateza impanuka.

Utabikoze gutyo aba anyuranije n'amategeko, bityo arabihanirwa

Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abantu-12-bafatiwe-mu-mukwabu-wa-polisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)