Header Ads Widget

Technology

Nyuma y'imyaka 5 Rwamagana City yagarutse mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

Nyuma y'imyaka 5, Rwamagana City FC yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, ni nyuma y'uko yatsinze Interforce FC ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 wo kwishyura.

Gutsinda uyu mukino wabereye mu Bugesera kuri iki Cyumweru byatumye Rwamagana City izamuka ku giteranyo cy'ibitego 4-1 mu mikino yombi, yaherukaga mu cyiciro cya mbere 2016.

Ku mukino wa nyuma usoza Icyiciro cya Mbere uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 29 Kamena 2022, Rwamagana City FC izahura na Sunrise FC yasezereye Vision FC.

Aya makipe yombi yazamutse, yasimbuye Etoile de l'Est na Gicumbi FC zasubiye mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gusoreza mu myanya ibiri ya nyuma mu mwaka w'imikino wa 2021/22.

Vision FC na Interforce FC zizakinira umwanya wa gatatu mu mukino uzabanziriza uwa nyuma ku wa Gatatu saa Sita n'igice i Nyamirambo.

Rwamagana City yagarutse mu cyiciro cya mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-5-rwamagana-city-yagarutse-mu-cyiciro-cya-mbere

Post a Comment

0 Comments

Nature