Mutuelle de Santé yongereye icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage baravuga ko kuba bafite ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé bituma bumva batekanye kuko mu gihe bahuye n'indwara, bivuza kare batararemba cyangwa ngo bahasige ubuzima. 

Ni mu gihe mbere ngo byasabaga kwitabaza imiryango kugira ngo umuntu ashobore kwivuza.

Ubwisungane magirirane mu kwivuza, bwashyizweho na Leta y'u Rwanda hagamijwe gufasha abaturage kwivuza bitabahenze.

Bamwe mu baturage bavuga ko bubafasha kwita ku buzima bwabo, mu gihe mbere bamwe bagorwaga no kwivuza.

Gakwaya Boniface utuye mu karere ka Gasabo agira ati 'Kuri ubu umuntu udafite Mutuelle de Santé nta buzima aba afite, wibaza ahuye n'indwara uko yabigenza, yakwivuza gute? iyo ugiye kwivuza udafite Mutuelle de Santé wishyura 100%. Muri iki gihe Mutuelle de Santé iratworohereza, mbere wafatwaga n'indwara ukifashisha umuryango kugira ngo ushobore kwivuza, byabaga ari umutwaro munini ku muryango, bajyaga mu madeni kugira ngo umuntu avurwe.'

Uzayisenga Denise utuye mu karere ka Rwamagana ati 'Mutuelle de Santé ni impozamarira, iyo uyifite uba wifitiye icyizere, uba wumva ko ikibazo wagira warwara, warwaza abana, uba ufite amafaranga 200 ukumva ko wajya kwa muganga, mu gihe mbere umuntu yaremberaga mu rugo bitewe no kutabona amafaranga yo kwishyura kwa muganga.'

Mutuelle de Santé: A Troubled Health Insurance Scheme â€

Abakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bahamya ko ikoranabuhanga mu myishyurire ryoroheje uburyo bwo gutanga imisanzu.

Ubwo bwisungane kandi bubaha uburenganzira bwo kwivuriza ku mavuriro yose ya Leta mu gihugu.

Kubera kumenya agaciro ka Mutuelle de Santé, abaturage bavuga ko bakora uko bashoboye kose ngo imisanzu isabwa bayitange ku gihe.

Kuri ubu abagana ibitaro n'ibigo nderabuzima abenshi bakoresha ubwisungane mu kwivuza.

Nko mu kigo nderabuzima cya Remera muri Gasabo, mu bantu 200 bakirwa ku munsi, 10 gusa ni bo usanga badafite Mutuelle de Santé, mu gihe mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro byakira buri kwezi abaturage ibihumbi 6 bivuza bataha, n'ibihumbi 2 bivuza bari mu bitaro, 95% byabo baba bafite mutuelle de Sante.

Ibi ngo bifasha abaturage kwirinda ibyabaga intandaro yo gukomererwa n'indwara ndetse n'impfu.

Kuva mu mwaka wa 2015 ibirebana no gukusanya imisanzu ya Mutuelle de Santé byashyizwe mu kigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.

Muri uwo mwaka ubwitabire bwari 73%, muri 2020 bwageze kuri 79% naho kuri ubu ni 87%.

RSSB ivuga ko ubwitabire bwa Mutuelle de Santé y'umwaka utaha bugeze kuri 51%, mu gihe nk'iki umwaka ushize bwari kuri 23%.

N'ubwo bimeze bitya ariko, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mutuelle de Santé muri RSSB, Ntigurirwa Deogratias avuga ko kugeza ubu hari abatarumva agaciro ko kugira mutuelle de santé.

@RBA

The post Mutuelle de Santé yongereye icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/06/16/mutuelle-de-sante-yongereye-icyizere-cyo-kubaho-mu-banyarwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)