Musanze : Ari mu mazi abira azira kuvugisha Itangazamakuru, Umuyobozi aramushinja gumucisha umutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi witwa Akimanizanye Providence wo mu Mudugudu wa Rwinzovu uri mu kagari ka Murago, asanzwe afite abana babiri arera wenyine kuko umugabo we yamutaye.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 aherutse gusura uyu mubyeyi, amubwira ko afite impungenge z'aho azerecyeza kuko uwari wamutije ikiraro cyo kubamo, yamusabye kugisohokamo.

Uyu mubyeyi wabwiraga umunyamakuru asa n'uwifuza ubuvugizi kuri ibi bibazo afite, ubu aravuga ko byaje kumukomerana kuko ubuvugizi yifuzaga bwaje kumubyarira amazi n'ibisusa kuko Umuyobozi w'Umudugudu amuhoza ku nkeke amuziza kuba yaravuganye n'itangazamakuru ndetse ko nta nkunga azabona.

Ati 'Mudugudu yanyitwayemo inabi, ngo ntacyo nzabona ngo ntabwo Abanyamakuru batanga amazu, ngo mbese nabazanye nte.'

Akomeza agira ati 'Bose ahubwo banyishyizemo ngo nari ndi kumucisha igihanga.'

Uyu muturage avuga ko aya magambo abwirwa n'umuyobozi amuteye impungenge kuko niyo haba habonetse amahirwe yo gufasha abatishoboye ataboneka ku rutonde kubera uburyo yamwitwayemo umwikomo.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko iki kiraro gisanzwe kiva cyane iyo imvura iguye mu ijoro imushiriraho we n'abana be ariko ubu ngo akaba afite ikibazo kuko nacyo nyiracyo yamusabye kukivamo mu byumweru bibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza yabwiye RADIOTV10 ko niba koko uwo muyobozi atoteza uyu muturage amuhora kuba yaravugishije itangazamakuru, bidakwiye.

Ati 'Icyo kintu ntabwo gikwiye nta nubwo tugishyigikiye, itangazamakuru rifite uruhare rugaragara kandi ruzima mu kubaka Igihugu cyacu, mu gufasha Abanyarwanda, abayobozi b'inzego z'ibanze n'abandi bose n'abaturage ntabwo bakwiye kubona Umunyamakuru ngo birinde cyangwa ngo bigireyo ahubwo bakwiye kumufata nk'umufatanyabikorwa.'

Uyu muyobozi w'Umurenge uvuga ko bagiye kuganiriza uyu muyobozi utoteza umuturage amuhora kuba yaravuganye n'Itangazamakuru, yavuze kandi ko bagiye kwihutira gufasha uyu muturage.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Musanze-Ari-mu-mazi-abira-azira-kuvugisha-Itangazamakuru-Umuyobozi-aramushinja-gumucisha-umutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)