Kiyovu yongereye amasezerano umukinnyi wavugwaga mu makipe nka Rayon Sports, APR FC..., Juvenal yishongora kubamwifuzaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yamaze kongera amasezerano y'imyaka 2 visi kapiteni wa yo, Serumogo Ali wavugwaga mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw'iburyo yugarira, yari asoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports yafashije kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

Serumogo Ali wagize umwaka mwiza muri shampiyona ya 2021-22 aho byanamuviriyemo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ndetse akabona umwanya ubanzamo, yari imari ishyushye ku isoko ry'abakinnyi mu Rwanda.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Kiyovu Sports yongereye amasezerano uyu mukinnyi aho na perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yishongoye kubamwifuzaga.

Ati "Harya ngo murashaka Serumogo, umukinnyi? Murambabaje.'

Serumogo Ali Omar yari amaze imyaka 4 muri Kiyovu Sports aho yayinjiyemo muri 2018 avuye muri Sunrise FC.

Aheruka guhabwa ishimwe nk'umukinnyi umaze gukinira Kiyovu Sports imikino 110.

Serumogo Ali yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-yongereye-amasezerano-umukinnyi-wavugwaga-mu-makipe-nka-rayon-sports-apr-fc-juvenal-yishongora-kubamwifuzaga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)