Kabuhariwe mu gutera amakofi yatanze arenga Miliyoni 20 agura imbwa irinda amamodoka. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kabuhariwe mu gutera amakofi Tyson Furry yatanze amafaranga angana na  20,000 by'amadorari ku mbwa, ushyize mu manyarwanda akaba arenga Miliyoni 20, kugirango ijye irinda imodoka ze.

Ku makuru dukesha The Mirror ni uko izajya kandi inagira uruhare mu kurinda  inzu ye ndetse n'umuryango we igihe we azajya aba adahari.

Uyu muteramakofi wo mu bwongereza akaba yarakunze guterwa n'abajura bashaka kumwiba ibintu bimwe na bimwe by'agaciro aba utunze mu rugo rwe.

Nyuma yuko Tyson Furry abonye Miliyoni 25 z'amadorari yakuye mu mukino umwe yatsinzemo Dallian Whyite mu kwezi kwa Kane menshi akaba ayakoresha mu kurinda umuryango we.

Tyson Furry kandi akaba yarimukiye mu nzu ihenze mu mujyi wa Paris aho yayishyuye Miliyoni imwe n'ibihumbi 300 by'amadorari.



Source : https://yegob.rw/kabuhariwe-mu-gutera-amakofi-yatanze-arenga-miliyoni-20-agura-imbwa-irinda-amamodoka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)