Huye: Wa mugabo wavuze ko yasambanyije umwana abitewe na Primusi n'amadayimoni yahawe igihano gikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 55 uturuka mu murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, yakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 nyuma yo kumuburanisha mu mizi mu kirego cyatanzwe n'Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye.

Umucamanza asoma icyemezo cy'Urukiko, yavuze ko nubwo uregwa yaburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi ariko umwana akurikiranyweho gusambanya ari munsi y'imyaka 14 bityo ko agomba guhanishwa gufungwa burundu.

Icyaha cyo gusambanya uyu mwana w'imyaka irindwi kiregwa uyu mugabo witwa Murindahabi Fidele, cyakozwe tariki 28 Mata 2022, ubwo uyu mugabo yasambanyirizaga uyu mwana mu cyumba cyarimo imbaho saa yine z'amanywa.

Uyu mugabo w'imyaka 55 akimara gufatwa, mu ibazwa rye, yemeye icyaha cyo gusambanya uyu mwana ubwo yamukuraga mu bandi aho bariho bakina, akavuga ko yabitewe n'amadayimoni ndetse n'amacupa abiri ya Primus yari yanyoye.

Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo yigeze gufungwa imyaka 9 ubwo yari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Radiotv10



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/huye-wa-mugabo-wavuze-ko-yasambanyije-umwana-abitewe-na-primusi-n-amadayimoni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)