Hari ibihe byose twembi - Ella yateye imitoma... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ella anyuze ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije ifoto ati: 'Hano hari izindi foto tuzifatana muri ubu buryo twembi, kandi hari ibihe byose byacu, ndibaza nti ese aya ni amafoto cyangwa ni amashusho, ni byose, kukumenya ni ukugukunda.'

Mu minsi ishize ni bwo INYARWANDA yaherukaga kubagezaho ko rwose nta kabuza Lick Lick yongeye kujya mu rukundo, nyuma y'imyaka 11 abyaranye na Oda Paccy umwana w'umukobwa.

Inkuru y'urukundo rwa Lick Lick ni imwe mu ziremereye zatigishije imyidagaduro nyarwanda, kubera ukuntu bakundanye ariko bagatandukana mu buryo butaboneye, ndetse Lick Lick akabanza kwihakana umwana babyaranye.

Aba bombi bagiye baterana amagambo kenshi binyuze mu ndirimbo no mu bundi buryo, nyamara ariko uko ibihe byagiye byicuma ni ko umuriro w'urwango wagiye ugabanuka. Gusa nta wamenya uko kugeza ubu bihagaze ubwo Lick yongeye kujya mu rukundo, mu gihe Oda Paccy nta makuru ye afatika ahari ku bijyanye n'ibyo.

Ella uri mu rukundo na Lick Lick ni umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye mu biganiro by'uruhererekane bigaruka ku rukundo rwa Meddy na Mimi aho yumvikana ahata uyu muhanzi ibibazo bitandukanye, ndetse mu byo asangiza abantu harimo n'amakuru y'ibyamamare nyarwanda biba hanze.

Mu butumwa bw'amafoto Lick Lick aheruka gusangiza abamukurikira, yongeyeho amagambo agira ati:'Ella yakunze imfuruka.' Aha yakomozaga ku kuba yishimiye amafoto yamufotoye.

N'ubwo icyo gihe nta jambo ry'urukundo ryari ryakagiye hanze ku mpande zombi, urebye uko yari amufashe no kuba mu butumwa butatu bucye cyane Lick Lick yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Ella yari arimo, cyari kimwe mu bihamya bishimangira amakuru yari ahari. 

Mu bigaragara none, kwihishira bitangiye kwanga bari kwaturira ku karubanda ko bari mu munyenga w'urukundo.

Ella umukunzi mushya wa Lick Lick

Bafatanya mu bikorwa binyuranye

Ifoto Ella yasangije abamukurikira akayiherecyesha amagambo aryohereye azwi nk'imitoma



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118376/hari-ibihe-byose-twembi-ella-yateye-imitoma-lick-lick-bari-mu-munyenga-wurukundo-118376.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)