Gisagara: Imiryango isaga 900 ikennye iri gufashwa mu buryo bwihariye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo miryango isanzwe ituye mu Midugudu itanu ya Rususa, Rurimbi, Nyabihama, Agatare na Mihigo, yahawe amatungo arimo inka 16, ihene 120 n'ingurube 142. Yafashijwe kubaka uturima tw'igikoni, itozwa kugira isuku ndetse ihabwa n'inyigisho zigamije gukumira imirire mibi itera kugwingira.

Biteganyijwe ko izahabwa n'izindi ngurube 22 n'ihene 34.

Bashyizwe no mu matsinda 16 aho bahurira bagakora igenemigambi ry'ibikorwa, bakizigamira amafaranga make, bakanagurizanya kugira ngo bakore imishinga iciriritse.

Ubwo bufasha babuhabwa na Croix Rouge y'u Rwanda nk'umufatanyabikorwa w'Akarere ka Gisagara mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Bamwe mu baturage bamaze guhabwa ubwo bufasha babwiye IGIHE ko imibereho yabo yatangiye guhinduka.

Niyodusenga Josephine wo mu Mudugudu wa Nyabihama yavuze ko Croix Rouge yamusanze mu bukene bukabije kuko yari atunzwe no guca inshuro.

Ati 'Iyi nka bampaye yatangiye kumpindurura ubuzima kuko nsigaye mbona ifumbire yo guhingisha bitandukanye na mbere nahingaga sineze. Ubu namaze kuyibangurira ku buryo mu minsi iri imbere izabyara zikaba ebyiri kandi nkajya mbona amata.'

Ndagijimana Jean Paul yavuze ko yari akennye kuko atabashaga kubona ibyo kurya bihagije kuko atahingaga ngo byere.

Ati 'Maze guhabwa iyi nka icya mbere yampaye ni ifumbire ku buryo nahinze birera, abana banjye babona ibiryo. Mu rugo batwigishije isuku ku buryo tutakirwara indwara ziterwa n'umwanda. Iyi nka nyitezeho iterambere ku buryo izankura mu cyiciro cy'abakene.'

Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume, yavuze ko iyo miryango biyemeje kuyifasha kuko bayisanze mu bukene bukabije.

Ati 'Ni ingo 987 zo mu midugudu itanu aho twashyizemo amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 800 Frw. Tuzabakurikirana muri iyi myaka ine n'igice ku buryo bazaba bavuye mu bukene.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jérome, yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza kugira ibavane mu bukene.

Ati 'Ni inshingano zacu nk'ubuyobozi kubashishikariza gufata neza aya matungo kuko ni izingiro ry'ubukungu kugira ngo umuntu atere imbere kuko itungo turibonamo amafaranga, ifumbire n'ibindi.'

Mu kubafasha gukomeza kugira isuku imiryango 176 itaragiraga ubwiherero yamaze kubwubakirwa. Bafashijwe gukurungira inzu zabo kandi imiryango 360 igizwe n'abantu 2280 yafashijwe kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Bahawe amatungo arimo inka abafasha kuva mu bukene
Ndagijimana Jean Paul yavuze ko yari akennye kuko atabashaga kubona ibyo kurya bihagije kuko atahingaga ngo byere
Niyodusenga Josephine wo mu Mudugudu wa Nyabihama yavuze ko Croix Rouge yamusanze mu bukene bukabije kuko yari atunzwe no guca inshuro

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imiryango-isaga-900-ikennye-iri-gufashwa-mu-buryo-bwihariye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)