Abayobozi bakuru ba CMI ya Uganda bagiye kumara iminsi ine i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Colonel Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko Maj Gen James Birungi n'intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda.

Yakomeje ati "Bari mu ruzinduko rugamije gushimagira ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya amakuru mu iperereza hagati y'ibihugu byombi."

Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, na we yagarutse kuri ru ruzinduko, ashima uburyo intumwa za Uganda zakiriwe mu Rwanda.

Ati "Ndashimira Afande Kagame, General Nyakarundi ndetse n'abandi bavandimwe bacu bo mu gisirikare cy'u Rwanda ku bwo guha ikaze Urwego Rushinzwe iperereza mu Ngabo za Uganda i Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n'u Rwanda."

I thank Afande Kagame, General Nyakarundi and our brothers in RDF for warmly welcoming our CMI to Kigali. Godbless Uganda and Rwanda. 🇺🇬 🇷🇼 pic.twitter.com/zxJaCMvoLG

â€" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) June 5, 2022

Ubu butumwa buje bukurikira ubundi Muhoozi aherutse kwandika ashima uruhare inzego z'iperereza z'ibihugu byombi ziri kugira mu kongera kubaka umubano uhamye.

Ati "Ndashimira aba bajenerali babiri, Gen Birungi na Gen Nyakarundi (Bombi bayoboye inzego z'iperereza) ku bwo gutanga urugero muri iyi nzira yo gusubiza umubano mu buryo. Ugire uruzinduko rwiza mu Rwanda nshuti Birungi. Imana ihe umugisha ubumwe n'ubuvandimwe buri hagati y'u Rwanda na Uganda."

Uru ruzinduko rwa Maj Gen James Birungi ruje rukurikira urwo itsinda ry'abasirikare bakuru b'u Rwanda barimo Umuvugizi w'Ingabo, Col Ronald Rwivanga ndetse na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi bagiriye muri Uganda.

Iki gihe nabwo bakiriwe n'itsinda ry'abasirikare bakuru ba Uganda riyobowe na Maj.General Birungi.

Maj Gen James Birungi agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi biri mu rugendo rwo kuzahura umubano w'ibihugu byombi wari umaze igihe warajemo agatotsi, kuko Uganda yashinjwaga guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira abashaka guhungabanya ubuyobozi b'u Rwanda.

Ibihugu byombi byafashe iki cyerekezo gishya nyuma y'ingendo z'akazi Lt Gen Muhoozi yagiriye mu Rwanda ubugira kabiri, ndetse akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byaje no gutuma umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi wongera gufungurwa.

Kuba Umuyobozi wa CMI yagirira uruzinduko mu Rwanda ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko umubano w'ibihugu byombi ugana aheza.

Uru rwego Kandiho rwagiye rushyirwa mu majwi ku kuba ku isonga mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira abagamije kurwanya igihugu.

CMI imaze igihe iregwa by'umwihariko n'u Rwanda gushimuta Abanyarwanda, ikabakorera iyicarubozo, abandi ikabasaba kujya mu mitwe y'iterabwoba irimo RNC, P5, FDLR, FLN n'indi ihorana imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano warwo.

Ibi byose rwabishinjwe ubwo rwari rukiyoborwa na Maj Gen Abel Kandiho.

Uyu musirikare kandi raporo nyinshi zamushyize mu majwi kubera uruhare rwe mu guhonyora uburenganzira bwa muntu. Mu Ukuboza 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano biri mu rwego rw'ubukungu, aho imitungo ye yose iri muri iki gihugu yafatiriwe kandi Abanyamerika bakabuzwa gukorana na we ubucuruzi.

Uyu mugabo yakuwe muri uwo mwanya wo kuyobora CMI nyuma y'iminsi itatu Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ahuye na Perezida Kagame, ndetse bakagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano w'ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.

Icyo gihe ngo yamwijeje ko "nta muyobozi mu rwego rw'umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke"

Maj Gen James Birungi yakiriwe na mugenzi we w'u Rwanda, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi
Itsinda ry'Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cy'u Rwanda ryagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Uganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-cmi-yari-yarazengereje-abanyarwanda-muri-uganda-ari-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)