Abarenga ibihumbi 43 bafunzwe by'agateganyo; intandaro y'ubucucike muri za Gereza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubare w'abafunze by'agateganyo ni wo mwinshi, aho bamwe bakiri mu nkiko bategereje kuburana bagakatirwa n'inkiko cyangwa se bakagirwa abere bagataha.

Kuba hari umubare munini w'abatarakatirwa, bituruka ku kuba hatari ibindi bihano bishobora gufatirwa uwakoze icyaha bitari igifungo.

Imibare ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu 2020-21, gereza zari zifungiwemo abantu 76.099 mu gihe zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61.301.

Ni imibare yakomeje kuzamuka buri mwaka, kuko mu 2017 abantu bafunzwe bari 58.230. Bivuze ko biyongereyeho 30,6%.

Urebye gereza ku yindi, ubucucike buri hejuru cyane muri Gereza ya Muhanga (238,8%), iya Gicumbi (161,8%), iya Rwamagana (151,1 %), iya Rusizi (144,8%), iya Huye (138,6%), iya Musanze (138,2%), iya Bugesera (132,1%), iya Rubavu (127,7%) n'iya Ngoma (103,6 %).

Gereza zitagaragayemo ubucucike ni iya Mulindi (70,1%), iya Nyamagabe (83,3%), iya Nyarugenge (83,3%), iya Nyagatare (84,6%) n'iya Nyanza (93,5%).

Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyatambutse ku Cyumweru, abacyitabiriye bagaragaje zimwe mu mpamvu zituma muri za Gereza 13 ziri mu Rwanda hari ikibazo cy'ubucucike bwinshi.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe guhuza Ibikorwa by'Urwego rw'Ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko ubucucike buri muri za gereza buterwa no kuba ibyaha byiyongera.

Ati 'Impamvu ya mbere gereza cyangwa kasho wasangamo umubare wiyongereye ni uko ibyaha biba byiyongera, ushobora gusanga byo bitiyongereye ahubwo hiyongereye raporo zitangwa ku cyaha.'

'Gereza abantu barayitinya ariko ntibatinye icyaha, umuntu akayitinya ariko hagira umukandagira ku mano akifuza ko we yajya muri gereza, ni ho bahera bavuga ngo Abanyarwanda bakunda gufunga.'

Umuyobozi w'Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Dr Safari Emmanuel, yavuze ko impamvu hari ubucucike mu Rwanda ari uko icyaha cyose gihanishwa gufungwa.

Ati 'Dusanga ikibazo kiri mu bashinzwe gufunga kuko ibyaha bifite uburyo biri mu byiciro, hari ibyoroheje, ibikomeye n'iby'ubugome ariko usanga umuntu akora akantu gato agafungwa.'

'Ubushishozi ni buke, twihutira kubona ko umuntu wese uje imbere ya RIB byanze bikunze ni muri gereza n'ufatanywe igitoki kandi ntabwo aribyo. No mu muryango baragorora na gacaca yagorora n'inteko z'abaturage n'imiterere y'ubuyobozi yagorora ibyaha bito.'

Nubwo hakiri ubucucike, Nabahire Anastase yavuze ko hakiri kunozwa politiki izafasha guhana abanyabyaha bitabaye gufunga gusa.

Ati 'Mu minsi iri imbere gereza izitabazwa ari uko bibaye ngombwa, hari ibindi byemezo byinshi bishobora gukorwa nko kuba umuntu ashobora gucibwa amande, kuba ashobora gufungishwa ijisho ari hanze.'

Yakomeje ati 'Ubu twakoze ibintu byose, twohereje abantu mu Butaliyani kugira ngo barebe uko bikorwa. Hari igikomo umuntu ashobora kwambara kidacika ariko aho uri hakaba hashobora kumenyekana hakaba hari uruzitiro atazarenga. Hari kuba umuntu yatanga ingwate akarekurwa n'igihano nsimburagifungo.'

SSP Pelly Uwera Gakwaya na we yavuze ko igihano kidakwiye kuba gufunga gusa kuko ubucucike buri muri gereza bushobora guteza ibibazo mu gihe bwakomeza kwiyongera.

Mu myaka itanu ishize, amadosiye y'ibyaha yagejejwe mu Bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga 25.000 mu 2015, bigera ku byaha 67.512 mu 2020/2021.

SSP Pelly Uwera Gakwaya yatangaje ko mu Rwanda habarirwa imfungwa n'abagororwa bagera ku bihumbi 84, muri bo ibihumbi 30 ni bo baburanishijwe bakatirwa n'inkiko abandi hafi ibihumbi 43 baracyari mu nzira zo kuburana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-43-bafunzwe-by-agateganyo-intandaro-y-ubucucike-muri-za

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)