Umwami wa Tennis Rafael Nadal yahishuye akaga gakomeye yahuye nako benshi batazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi Rafael Nadal uyoboye abakinnyi b'abagabo bose ba Tennis mu kugira ibikombe bikomeye muri uyu mukino [grand slams],yatangaje ko guhera muri 2005 akinira ku buribwe bukomeye mu mubiri we nubwo rwose abwirengagiza agatsinda.

Imvune idakira ya Rafael Nadal yongeye gukaza umurego muri iki cyumweru ubwo yatsindwaga na Denis Shapovalov ku maseti 3 mu mikino y'irushanwa rya Master's Rome mu Butaliyani.

Ku wa kane, Nadal yatsinze seti ya mbere kuri 6-1 mu mukino we wo mu cyiciro cya gatatu yakinnye na nimero ya 16 ku isi Shapovalov ariko nyuma y'aho atangira guhangana n'imvune y'ikirenge mu iseti ya kabiri, amaherezo atsindwa 1-6 7-5 6-2.

Nyuma yo gutsindwa, yagize ati: "Ntabwo navunitse, ndi umukinnyi ubana n'imvune."

Iki kibazo cye cy'imvune cyaje nyuma y'iminsi mike yemeje ko icyo kirenge cye kidashobora gukira nyuma y'aho umunyamakuru amubajije niba gucumbagira kwe kudateye impungenge nyuma yo gutsinda amaseti atatu David Goffin i Madrid mu cyumweru gishize.

Ati: "Mfite imvune idakira y'ikirenge idashobora gukira. Ibyo ni bimwe mu bigize ubuzima bwanjye."Nadal yemeye ko afite uburwayi bwa Mueller-Weiss Syndrome.

Indwara ya Mueller-Weiss Syndrome n'ububabare budashira buhoraho mu gice cyo hagati cy'ikirenge, ndetse ku mukinnyi wa tennis ni ngombwa kugira ikirenge kizima kugira ngo abashe kwiruka mu kibuga.

Hashize imyaka 17 Nadal abana n'iki kibazo, cyatangiye ubwo yatwaraga ibikombe birimo Barcelona, ​​Monte Carlo, Roma na French Open ya mbere muri 2005.

Ku myaka 18, Nadal yabanje kumva ikintu kidasanzwe mu kirenge cye cy'ibumoso ari gukina irushanwa rya Madrid Open uwo mwaka, bituma ananirwa kugenda.

Nyirarume, Miguel Angel Nadal wahoze akina umupira w'amaguru muri FC Barcelona yajyanye uyu nimero ya 4 kuisi ubu ku muhanga mu kuvura ibirenge yari azi ubwo yakinaga muri Espagne ariko ikibazo nticyarangiye,

Nadal umaze gutwara Grand Slams inshuro 21 yatangiye kwivuza iyi ndwara y'ikirenge nkuko yabivuze muri 2011,nyuma y'amezi abiri abonye umuhanga uzobere kuvura ibirenge, ndetse ngo yagize ubwoba ko azahatirwa kgusezera kuri uyu mukino afite imyaka 19 gusa.

Nadal yagerageje kubana n'uburibwe ndetse no kubukiniraho nkuko yabivuze ndetse nubwo uyu mwaka yawutangiye neza atwara Australian Open,bishoboka ko umwaka we ugiye kumubera mubi kuko atari ku rwego rwo hejuru mu marushanwa yo ku gitaka kandi ariyo yamugize igihangange cyane kurusha ayandi yose yakinnye.

Nadal yavuze ko abaho mu buribwe bukabije ndetse ashobora kuzasezera kuri Tennis bidatinze kubera kunanirwa kubwihanganira.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwami-wa-tennis-rafael-nadal-yahishuye-akaga-gakomeye-yahuye-nako-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)