Nyuma y'imyaka 5 Kiyovu Sport yatsinze APR FC... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino wari usobanuye byinshi ku gikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka kuko aya ati amakipe yinjiye mu kibuga arushanwa amanota atatu gusa.


Umukino watangiye APR FC igaragaza ko ahagaze nyuma ndetse ishaka gutsinda uyu mukino uko byagenda kose.

Nyuma y'iminota itanu byahinduye isura Kiyovu Sport itangira gukina umupira mwiza wihuta urimo gusatira.

Myugariro Nsabimana Aimable wari washyushye my mutwe yakomeje gukorogana na Emmanuel Okwi kugeza ubwo umusifuzi abahaye Gasopo.

Ku munota wa 14 Emmanuel Okwi yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina Nsabimana Aimable aramutega umusifuzi yemeza ko ari penaliti.


Penaliti yatewe neza na Abedi Bigirimana atsinda igitego cya mbere cya Kiyovu Sport.

Kiyovu Sport yakomeje kurusha APR FC mu kibuga hagati ndetse inayirusha kurema uburyo butandukanye bw'ibitego.

Ku munota wa 29 Emmanuel Okwi yatsindiye Kiyovu igitego cya kabiri kuri coup franc nziza yateye inyura ku mugongo wa Ombolenga Fitina ujya mu izamu.


Kiyovu Sports yakomeje gusatira izamu rya APR FC cyane ndetse ku munota wa 38 Emmanuel Okwi yahushije igitego cyari kuba icya gatatu ku mupira yateye n'umutwe ugarurwa n'umutambiko w'izamu.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye Kiyovu Sport iyoboye n'igitego 1-0.

APR FC yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri aho Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert basohotse mu kibuga hinjira Mugunga Yves na Nshuti Innocent mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi.

APR FC yahinduye imikinire mu gice cya kabiri irasatira cyane ndetse inahusha uburyo butandukanye bw'ibitego butandukanye binyuranye n'uburyo yakinnye igice cya mbere.

Ku munota wa 58 ku mupira wari uturutse muri kuruneri, Ombolenga Fitina yatsindiye APR FC igitego, yishyura kimwe muri bibiri yari yatsinzwe.


APR FC yakomeje gukina neza isatira izamu rya Kiyovu ku buryo bukomeye ariko ihusha uburyo butandukanye bwo kwishyura.

Umutoza Adil wa APR FC yakoze impinduka ashyira mu kibuga abakinnyi baking basatira barimo Lague, Anicet na Keddy kugira ngo bakomeza bashake ibitego.


Haringingo yakuye my kibuga Muhozi Fred ashyiramo Mugenzi Bienvenue mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi.

APR FC yakomeje gusatira ihusha uburyo bw'ibitego iminota 90 irangira ntacyo igezeho.

Hongeweho iminota 4 kugira ngo umukino urangira Kiyovu yihagararaho ihushamo uburyo bw'igitego umukino uhita urangira.

Kiyovu Sport yaherukaga gukura amanota atatu kuri APR FC mu 2017, bivuze ko imyaka yari yihiritse ari 5.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko amakipe yombi ubu anganya amanota 60, ariko APR FC ikaba ari iya mbere kubera irusha Kiyovu igitego kimwe izigamye, APR FC izigamye bitego 24, mu gihe Kiyovu izigamye 23.

Imikino itatu ya shampiyona buri kipe isigaranye niyo izagaragaza uzegukana igikombe cy'uyu mwaka.


APR FC XI: Ishimwe Pierre, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Rwabuhihi Placide, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick


Kiyovu Sport: Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Ndayishimiye Thierry, Iracyadukunda Eric, Mugenzi Cedric, Nshimirimana Ismail, Benedata Janvier, Muzamiru Mutyaba, Emmanuel Okwi, Bigirimana Abedi, Muhozi Fred


Lague yagerageje gukina neza mu minota yagiriye mu kibuga

Kiyovu Sport yitwaye neza muri uyu mukino

Nyuma y'imyaka 5 Kiyovu Sport yatsinze APR FC 

Ibyishimo byari byose ku bafana ba Kiyovu I Nyamirambo 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117179/nyuma-yimyaka-5-kiyovu-sport-yatsinze-apr-fc-iyotsa-igitutu-ku-gikombe-cya-shampiyona-117179.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)