Karasira Aimable yasabye urukiko kumureka akajya kwivuza indwara zo mu mutwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karasira yigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda. Kuri uyu wa Mbere byari byitezwe ko agaragara imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, akaburana mu mizi ku byaha ashinjwa.

Urubanza rwongeye gusubikwa nyuma yo kwanga kuburana, asaba ko yahabwa umwanya wo gutegura urubanza rwe neza.

Zimwe mu mpamvu Karasira yagaragarije inteko iburanisha ni uko afite uburwayi kandi ko atarabona imiti. Yavuze ko arwaye diabète, agahinda gakabije, umutima ndetse ko afite n'uburwayi bwo mu mutwe.

Nyuma yo kumva ibisobanuro by'uregwa, urukiko rwemeje ko iburanisha risubikwa ku bw'inyungu z'ubutabera, ryimurirwa ku wa 7 Nyakanga 2022.

Karasira aheruka mu Rukiko muri Gashyantare aho yari yasobanuye ko impamvu yifuza gusubikirwa urubanza ari uko atashakaga kuburanishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ahubwo asaba kuburana imbonankubone.

Akurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y'umutungo.

Karasira Aimable yabwiye urukiko ko akeneye kwivuza indwara zirimo n'izo mu mutwe
Karasira ubwo yasohokaga mu rukiko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karasira-aimable-yasabye-urukiko-kumureka-akajya-kwivuza-mu-mutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)