InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo "Jolie" ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Jolie" yaje ku isong ku rutonde rwacu, ni indirimbo imaze kuzamura izina ry'uyu muhanzi nyuma y'izayibanjirije zakunzwe umunsi ku munsi, bigatanga ishusho n'icyizere uyu muhanzi afite mu banyarwanda. Ku mwanya wa kabiri, hari indirimbo "Rwady" ya Bwiza umwe mu bahanzikazi bari gukorana umuhate n'umurava cyane cyane mu ndirimbo ze.

Izi ndirimbo zombi zagaragaje ishusho y'umuziki nyarwanda nyuma yo gutorwa cyane n'abakunzi b'umuziki nyarwanda. Zikurikiwe n'indirimbo "Nyola" ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, "Shawe" ya Marina na "Hejuru" ya Jowest umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.

Uru ni urutonde rw'indirimbo zashizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda. Zari 15, haza gutoranywamo 10 zatowe cyane ari zo izi tubagejejeho. Umwihariko ku rutonde rw'uyu munsi ni uko higanjemo abahanzi bashya bari gukora ibikorwa bigakundwa cyane n'abakunzi b'umuziki. Abo bahanzi harimo, Jowest, The Nature, Yampano, Bwiza n'abandi.


Indirimbo Jolie ya Kenny Sol ni yo ikunzwe cyane


Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bashoboye


Bwiza afite Indirimbo ikunzwe cyane yitwa Ready

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO JOLIE YA KENNY SOL

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117176/inyarwanda-music-top-10-indirimbo-jolie-ya-kenny-sol-na-ready-ya-bwiza-ku-isonga-mu-zikunz-117176.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)