Header Ads Widget

Technology

Imigi izunganira Kigali mu gutuza abantu neza yamenyekanye #rwanda #RwOT

Muri Kigali, hari kubera ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byo gutangiza ku mugaragaro Icyiciro cya Kabiri cy'umushinga wo guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu, (Rwanda Urban Development Project)

Ni umushinga ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa biteganyijwe ko uzarangira mu 2025.

Uzakorerwa by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali n'imijyi itandatu iwunganira irimo Musanze, Rubavu, Rusizi, Muhanga, Huye na Nyagatare, nk'uko Igihe yabyanditse.

Ibiganiro byo kuwutangiza byitabiriwe n'Ubuyobozi bwa Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Banki y'Isi, abafatanyabikorwa batandukanye, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali n'indi iwunganira ndetse n'abahanga mu by'imiturire yo mu mijyi.

Niba iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa nk'uko bivugwa, byitezwe ko izarangiza ikibazo cy'ubucuciki mu miturire i Kigali ishingiye ku gutura mu tuzu tudafashije rimwe na rimwe tunashyira ubuzima mu kaga.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/imigi-izunganira-kigali-mu-gutuza-abantu-neza-yamenyekanye

Post a Comment

0 Comments

Nature