Gakenke : Impanuka ikomeye y'imodoka yahitanye umwe shoferi aburirwa irengero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Gakenke habereye impanuka y'imodoka yavaga Rulindo yerekeza Ruli ikomeye ihitana umuntu umwe batatu barahakomerekera bikomeye shoferi aburirwa irengero.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022 , ubwo iyi modoka yari igeze mu Mudugudu wa Cyoganyoni, Akagari ka Busozo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke

Nubwo icyateye iyi mpanuka kitamenyekanye kuko umushoferi yahise atoroka, bigaragara ko yananiwe gukata ikorosi akagonga umukingo. Bigakekwa ko uyu mushoferi atari asanzwe azi uyu muhanda nubwo na wo utari shyashya kuko ari igitaka.

Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'Abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alexis Ndayisenga, yemeje iby'iyi mpanuka, avuga ko yahitanye ubuzima bw'umuntu ndetse igakomeretsa abandi batatu.

Gusa ngo umushoferi wari uyitwaye yahise acika akimara gukora impanuka.

Yagize ati 'Iyo mpanuka hapfuye umuntu umwe abandi batatu barakomereka, yabereye ku muhanda w'itaka uva Rulindo yerekeza mu isantere ya Ruli. Yakoze impanuka umushoferi ahita atoroka, harimo abagenzi 9. Urebye icyayiteye yageze mu ikorosi ananirwa kurikata, agonga umukingo imodoka igwa igaramye.'

Iyi modoka yari ifite ibirango bya RAC 343.

Amakuru ahari ni uko umwana w'umukobwa wayiburiyemo ubuzima yari umunyeshuri wigaga Ubuforomo (Nursing), akomoka mu Karere ka Muhanga.

Ibirahure by'iyi modoka biri mu byamuhitanye kuko umutwe byawangije bikomeye.

SP Alexis Ndayisenga yongeye gusaba abashoferi kujya bitwararika mu gihe bari mu mihanda batazi neza cyangwa idakoze neza, bakirinda kurenza umuvuduko ndetse bakanazirikana amategeko y'umuhanda mu rwego rwo kwirinda abatakaza ubuzima kubera impanuka nk'izi.

Uretse uyu mwana w'umukobwa wahatakarije ubuzima, abakomeretse uko ari batatu bahise bihutanwa kwa muganga, ubuzima bwabo bukaba bumeze neza.

Uyu mushoferi we nyuma yo gucika inzego z'umutekano zikaba zahise zitangira kumushakisha.

Sorce:UMUSEKE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gakenke-impanuka-ikomeye-y-imodoka-yahitanye-umwe-shoferi-aburirwa-irengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)